Tuesday, July 2, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Umubu ku isonga! Inyamaswa 5 zica abantu benshi ku Isi mu mwaka

Spread the love

Iyo umuntu avutse urugendo rwe ku Isi ruba rutangiye ariko ruzagira n’iherezo. Abantu bapfa birurutse ku mpamvu nyinshi zirimo impanuka, uburwayi, izabukuru cyangwa se bishwe.

Kwicwa ku muntu bishobora guturuka ku mpamvu zirimo intambara, ubugizi bwa n’ibindi.

Gusa inyamaswa ziri mu zihitana abantu benshi kuva ku ntoya zirimo udukoko tutagaragara kugeza ku nyamaswa z’inkazi zirimo Imbogo, intare,imvubu, ingona n’izindi.

Hobe News yifashishije inkuru z’ibinyamakuru birimo Business Insider na BBC News,itegura inyamaswa 5 zica abantu benshi ku Isi.

1. Imibu

Ibinyamakuru BBC news na Business Insider , inkuru byakoze bigendeye ku bushakashatsi bwakoze na raporo zakozwe zigaragaza ko ku Isi mu mwaka umwe, Imibu yica abantu babarirwa hagati y’Ibihumbi Magana Arindwi na mirongo itanu n’abantu miliyoni ( 750, 000-1,000,000). Abantu bicwa n’imibu abenshi ni abo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara kubera ubwiganze bwa malariya.

2. Abantu hagati yabo

BBC na Business Insider bitangaza ko abantu bicwa n’abagenzi babo babarirwa hagati y’Ibihumbi Magana ane na mirongo itatu na magana ane na mirongo irindwi na bitanu. abantu bicana binyuze mu ntambara bashozanyaho cyangwa ibikorwa byimviruru n’ubugizi bwa nabi.

3. Inzoka

Inzoga z’ubumara bwinshi ku Isi zihitana abantu benshi ku Isi biganjemo ababa mu mashyamba n’ubutayu. Imibare yashyizwe hanze na Business Insider na BBC News zitangaza ko hagati y’abantu 50,000-100,000 bicwa n’imibu mu mwaka umwe.

4.Imbwa

BBC news na Business Insider inkuru byakoze byerekana ko abantu bari hagati 25,000-35,000 mu mwaka umwe.

5. Isazi ya Tsetse

BBC news na Business Insider batangaza ko mu mwaka umwe byibuze bagera ku 10,000 bicwa n’isazi yo mu bwoko bwa Tsetse, abicwa n’izo sazi ni abantu batuye mu duce tw’amashyamba ahereye muri Koma y’isi ( Equatorial Region).

Izindi nyamaswa ziza imbere mu kwica abantu ku Is harimo Inzoga zo mu bwoko bwa Ascaris, Tape n’izindi zituruka ku mwanda , Inyamaswa z’inkazi zirimo intare, imvubu, ingona ndetse n’iryanishamirizo (scorpions) zihitana abatuye mu duce tw’ubutayu.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles