Pariki y’igihugu ya Nyungwe ( Nyungwe National Park) ni ishyamba kimeza ribarizwa mu Majyepfo y’Uburengerazubu bw’u Rwanda. Rifatanye na Pariki y’igihugu ya Kibira yo mu gihugu cy’u Burundi kandi rikaba rifatwa nk’arimwe mu mashyamba kimeza akuze muri Afurika yose.
Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ibarirwa ubuso bwa Km² 1,019 rikagira ubutumburuke buri hagati ya m 1600 na m 2950.
Nyungwe ifatwa nk’ingobyi y’ibimera kuko icumbikiye amoko y’ibimera bisaga 1068 harimo n’ibimera byazimye ahandi hose. Ikindi Nyungwe yihariyeho ni ukugira ubwoko bw’inyoni busaga 322 harimo inyoni nini n’intoya , Nyugnwe ikagira Inyamamabere zigera kuri 75 harimo Inguge z’inyamahoro zifatwa nk’umwami w’iryo shyamba.
Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ifatwa nk’isoko y’amazi y’Igihugu kuko 70% by’amazi magari arangwa mu gihugu akomoka mu bishanga n’imisozi by’iryo shyamba ndetse n’amasumo yaho ( waterfalls). Nyungwe mu kugena amazi ntiyagarukiye mu Rwanda gusa kuko arinaho hagena ihuriro ry’amazi rya Congo na Nile , mu kiswe ( Congo -Nile Basin).
Unwihariko w’ishyamba rya Nyungwe ni Ikiraro gica hejuru muri iryo shyamba (Canopy Walk).Iryo teme ryubatse muri metero 50 uvuye ku butaka, rikaba rireshya na metero 150 . Ni ryo rya mbere riri muri Afurika y’Uburasirazuba, rikaba ndetse irya 3 muri Afurika yose nyuma y’iri muri Ghana na Afurika y’Epfo nk’uko urubuga rwa Wikipedia rubitangaza. Iryo teme rifasha abasura pariki kuyireba bayihereye hejuru, ku buryo bifasha mu kureba amaso ku yandi utunyoni ndetse n’inkende biba muri iryo shyamba.