Hari imvugo yabaye ikita rusange mu bantu ivuga ngo “Amazi ni Ubuzima”.
Inzobere mu buzima zitangaza ko 65% by’umubiri ari amazi, aya mazi aba akenewe n’umubiri bikaba ariyo nayo mpamvu ugirwa inama yo kunywa amazi nyibura ibirahure 8 mu gihe cy’amasaha 24, habaye nta kindi kibazo cy’ubuzima ubife.
Ikinyamakuru Medical news today gitangaza ko kunywa amazi igihe uboneye nabyo atari byiza ku mubiri wa muntu.
Iki kinyamakuru gikomeza gitangaza ko kunywa amazi mu gitondo umuntu akibyuka biri mu bituma agubwa neza kuko umubiri uba waraye utakaje amazi menshi.
Ibyiza byo kunywa amazi mu gitondo:
Bifasha umubiri kugubwa neza: Ikinyamakuru Medical news gitangaza ko iyo umuntu byibuze afashe ikirahure cy’amazi mu gitondo bifasha umubiri kugubwa neza kuko ubwonko buba bwaraye mu kazi katoroshye.
Bifasha kugabanya ibiro: Kunywa amazi buri gitondo mbere y’uko ufata ifunguro rya mu gitondo bifasha kugabanya ingano y’ibyo uri bufate mu gitondo bityo bikanagufasha kutiyongera ibiro bya hato na hato.
Bigabanya acide mu gifu: Acide iba nyinshi mu gifu kubera ko hari ibyo kurya umuntu aba yafashe byiganjemo ya acide n’ubundi, abahanga mu by’ubuzima rero bavuga ko kunywa ikirahuri cy’amazi ukibyuka bifasha mu kugabanya ya acide yo mu gifu ndetse n’iba yaraye ikorwa mu ijoro.
Amazi ya mu gitondo afasha guhorana itoto: Kunywa ikirahure cy’amazi buri mu gitondo ucyibyuka byakurutira gushakira itoto mu mavuta ndetse n’ibindi binyabutabire.
Intwaro yo kurwanya kurwara impyiko: Inzobere mu buzima zivuga ko amazi ari kimwe mu bintu bifasha impyiko z’umuntu iyo ziri kuyungurura amaraso zikuramo imyanda. Kunywa buri gitondo bifasha impyiko kuko ziba zaraye mu kazi katoroshye ko kuyungurura amaraso ndetse zikora n’inkari.