Tuesday, November 26, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Dore zimwe mu mpamvu zitera uburibwe bukabije mu gihe cy’imihango

Spread the love

Imihango ku bakobwa cyangwa abagore ni ikimenyetso simusiga gihamya ko , umugore ari mu gihe cyo kuba yasama inda aramutse akoze imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Gusa hari abakobwa cyangwa abagore bagira ububabare cyane mu gihe bari mu mihango.

Muri iyi nkuru tugiye kureba bimwe mu bintu bishobora kuba bitera uburibwe, mu gihe cy’imihango. 

Zimwe mu mpamvu zishobora gutera uburibwe mu gihe cy’imihango:

. Kuba waratangiye kujya mu mihango ukiri muto, hano inzobere zivuga ko kuba waratangiye kujya mu mihango utarageza imyaka 11 y’amavuko byakuviramo kujya ubabara uri mu mihango.

. Kuba uatarabyara na rimwe kandi ukuze.

. Uruhererakane rw’umuryango, ugasanga hari umuntu wo mu muryango wigeze kugira icyo kibazo cq se amaraso y’umuryango w’iwanyu ntiyoroherwa n’ibyo bihe.

. Kuba inkondo y’umura y’umukobwa cyangwa umugore ifunganye cyane ku buryo amaraso abura uko asohoka neza.

.Kunywa itabi ryinshi.

.Kuba waraboneje urubyaro ukoresheje agapira ko mu mura.

. Kuba urwaye zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

. Kuba ugirira isuku nkeya imyanya yawe myibarukiro.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles