Ikipe y’Igihugu ya Côte d’Ivoire yatangiye urugendo rwayo mu Gikombe cy’Isi cya 2026 neza, nyuma yo gukura intsinzi y’igitego 1-0 imbere ya Ecuador, mu mukino w’umunsi wa mbere w’Itsinda E wabereye kuri Philadelphia Stadium muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu mukino wari utegerejwe n’abatari bake, waranzwe n’ishyaka ryo ku rwego rwo hejuru n’amahirwe menshi ku mpande zombi, ariko urangira Côte d’Ivoire ari yo icyuye amanota atatu ku gitego cyatsinzwe na Amad Diallo winjiye mukibuga asimbuye. Ecuador yatangiye umukino isatira cyane, ishaka igitego hakiri kare. John Yeboah yabonye amahirwe
Ikipe y’Igihugu ya Côte d’Ivoire yatangiye urugendo rwayo mu Gikombe cy’Isi cya 2026 neza, nyuma yo gukura intsinzi y’igitego 1-0 imbere ya Ecuador, mu mukino w’umunsi wa mbere w’Itsinda E wabereye kuri Philadelphia Stadium muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu mukino wari utegerejwe n’abatari bake, waranzwe n’ishyaka ryo ku rwego rwo hejuru n’amahirwe menshi ku mpande zombi, ariko urangira Côte d’Ivoire ari yo icyuye amanota atatu ku gitego cyatsinzwe na Amad Diallo winjiye mukibuga asimbuye. Ecuador yatangiye umukino isatira cyane, ishaka igitego hakiri kare. John Yeboah yabonye amahirwe akomeye ubwo yateraga ishoti rikomeye ariko umupira ukubita umutambiko w’izamu rya Côte d’Ivoire. Bidatinze, Alan Minda na we yabonye uburyo bwiza ku mupira yahawe na Pedro Vite, ariko na we ishoti rye ryongeye gukubita umutambiko, abafana ba Ecuador batangira kwifata mapfubyi. ‘Les Éléphants’ na bo ntibari bicaye ubusa. Yan Diomande yigaragaje cyane ku ruhande rw’iburyo aho yazonze ba myugariro ba Ecuador, mu gihe Bazoumana Touré yagerageje ishoti rikomeye rishobora gukurwamo n’umunyezamu Hernán Galíndez. Mu gice cya kabiri, amakipe yombi yakomeje kurema uburyo butandukanye bwo gushaka igitego. Kapiteni wa Ecuador, Enner Valencia, yashoboraga gufungura amazamu ku ishoti rikomeye ryongeye gukubita igiti cy’izamu, mu gihe ku rundi ruhande, Elye Wahi na we ku ruhande rwa Côte d’Ivoire yateye umupira wakubise umutambiko. Uko iminota yagendaga ishira, Côte d’Ivoire yatangiye kugenzura umukino no guhererekanya neza umupira. Ibi byaje gutanga umusaruro ku munota wa 90, ubwo Amad Diallo ukinira Manchester United yatsindaga igitego cy’intsinzi cyashimangiye ko Côte d’Ivoire ari ikipe igomba gutinywa muri iri tsinda. Umusore ukiri muto yitwaye neza muri uyu mukino Yan Diomande ntiyahawe gusa igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umukino (Man of the Match), ahubwo yanditse amateka akomeye. Ku myaka 19 n’iminsi 212, yabaye umukinnyi muto (teenager) ukinnye umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi mu mateka ya Côte d’Ivoire.

Yan Diomande yabaye umukinnyi wa mbere ukiri ingimbi ukiniye Côte d'Ivoire mu Gikombe cy'Isi, anahabwa igihembo cy'Umukinnyi Mwiza w'Umukino.
Nyuma y’umukino, Diomande yatuye iki gihembo nyina, agira ati: “Nishimiye uburyo twitwaye. Iki gihembo nyitucye mama, uri gukira nyuma yo kubagwa mu minsi ishize.” Iyi ntsinzi yahise ishyira Côte d’Ivoire ku mwanya wa kabiri(2) mu Itsinda E, biba akanyamuneza ku banyafurika n’abafana bayo muri rusange, batangira kubona ko ishobora kugera kure mu Gikombe cy’Isi cya 2026 kiri kubera muri Amerika, Canada na Mexique.





Ibitekerezo
Nta bitekerezo biraboneka. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.