Umutoza w’ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17, Jimmy Mulisa, yashimye abakinnyi be ku rwego bagaragaje muri CECAFA U-17, nubwo batsinzwe na Somalia muri ½ cy’irangiza. Mulisa yavuze ko yishimiye ikipe atoza, agaragaza ko yahanganye n’amakipe akomeye kandi afite imikinire iteguye neza mu buryo bwa tekiniki. Somalia yasezereye u Rwanda kuri penaliti 5-4, nyuma y’uko amakipe yombi anganyije igitego 1-1 mu minota 90 y’umukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium. Nubwo rwabuze itike yo gukina umukino wa nyuma, u Rwanda ntirurasezererwa mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abat

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17, Jimmy Mulisa, yashimye abakinnyi be ku rwego bagaragaje muri CECAFA U-17, nubwo batsinzwe na Somalia muri ½ cy’irangiza. Mulisa yavuze ko yishimiye ikipe atoza, agaragaza ko yahanganye n’amakipe akomeye kandi afite imikinire iteguye neza mu buryo bwa tekiniki. Somalia yasezereye u Rwanda kuri penaliti 5-4, nyuma y’uko amakipe yombi anganyije igitego 1-1 mu minota 90 y’umukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium. Nubwo rwabuze itike yo gukina umukino wa nyuma, u Rwanda ntirurasezererwa mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 (AFCON U-17), kuko rugifite amahirwe yo kuyibona binyuze mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu, ruzahuramo na Ethiopia.

Urushijeho kumenya. Urushijeho kwegera abandi.