Perezida w’Inzibacyuho w’Umuryango wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yavuze ko umushinga iyi kipe iri kubaka utagamije gutegereza imyaka myinshi kugira ngo utange umusaruro, ahubwo ko hari impinduka zitezwe mu gihe cya vuba. Mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cy’igihugu Rwanda Broadcasting Agency (RBA) , Murenzi yavuze ko ubuyobozi bwa Rayon Sports buri gukora gahunda igamije gushyiraho umusingi ukomeye w’ikipe, binyuze mu kunoza imiyoborere, kongera ubushobozi bw’umuryango no kubaka ikipe ifite umurongo uhamye. Yagize ati: “Uyu mushinga ntabwo ari uwo gutegereza umusaruro muri 2030.

Perezida w’Inzibacyuho w’Umuryango wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yavuze ko umushinga iyi kipe iri kubaka utagamije gutegereza imyaka myinshi kugira ngo utange umusaruro, ahubwo ko hari impinduka zitezwe mu gihe cya vuba. Mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cy’igihugu Rwanda Broadcasting Agency (RBA) , Murenzi yavuze ko ubuyobozi bwa Rayon Sports buri gukora gahunda igamije gushyiraho umusingi ukomeye w’ikipe, binyuze mu kunoza imiyoborere, kongera ubushobozi bw’umuryango no kubaka ikipe ifite umurongo uhamye. Yagize ati: “Uyu mushinga ntabwo ari uwo gutegereza umusaruro muri 2030. Ni umushinga uzabona umusaruro umwaka utaha.” Murenzi yavuze ko intego y’uyu mushinga atari ugushaka ibisubizo by’ako kanya gusa, ahubwo ko ari ugushyiraho uburyo buzafasha Rayon Sports gukomeza guhatana mu myaka iri imbere. Yagaragaje ko kubaka ikipe ikomeye bisaba imikorere ihamye irimo gufata neza abakinnyi, guteza imbere impano nshya, kugira imiyoborere myiza no gukorana n’abafatanyabikorwa mu buryo bufasha ikipe gutera imbere. Ati: “Turi kubaka ibintu bizafasha Rayon Sports uyu munsi no mu gihe kizaza, kuko ikipe ikomeye ishingira ku murongo uhamye.” Aya magambo aje mu gihe Rayon Sports ikomeje gahunda zo kuvugurura imikorere yayo no gushaka uburyo umuryango n’ikipe byakomeza gutera imbere mu buryo burambye. Murenzi Abdallah yavuze ko nubwo hari ibikorwa bisaba igihe kugira ngo bigaragaze umusaruro wuzuye, hari ibyitezwe kugaragara mu gihe cya vuba. Rayon Sports iri mu gihe cy’inzibacyuho, aho ubuyobozi bwa Murenzi Abdallah bufite inshingano zo gutegura umurongo mushya w’imikorere no gushyiraho gahunda z’iterambere ry’umuryango n’ikipe.

Murenzi Abdallah yavuze ko umushinga wa Rayon Sports uzatanga umusaruro vuba, atari uwo gutegereza imyaka myinshi

Urushijeho kumenya. Urushijeho kwegera abandi.