Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Jojea Kwizera, yagaragaye ateruye ibendera rya Ghana muri Gillette Stadium ku wa 23 Kamena 2026, mu mukino w’amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026 wahuje Ghana n’u Bwongereza, warangiye banganyije 0-0. Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, Jojea yagaragaye mu bafana ba Black Stars yishimye ashyigikiye Ghana. Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wigenga wo muri Nigeria uzwi nka Calisports, yavuze ko yashyigikiye Ghana kubera ubuvandimwe bwa Afurika ndetse n’uko ari umufana wa Thomas Partey. Yagize ati: “Ndi Umunyarwanda, ariko uyu munsi twagom

Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Jojea Kwizera, yagaragaye ateruye ibendera rya Ghana muri Gillette Stadium ku wa 23 Kamena 2026, mu mukino w’amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026 wahuje Ghana n’u Bwongereza, warangiye banganyije 0-0. Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, Jojea yagaragaye mu bafana ba Black Stars yishimye ashyigikiye Ghana. Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wigenga wo muri Nigeria uzwi nka Calisports, yavuze ko yashyigikiye Ghana kubera ubuvandimwe bwa Afurika ndetse n’uko ari umufana wa Thomas Partey. Yagize ati: “Ndi Umunyarwanda, ariko uyu munsi twagombaga gushyigikira Ghana!Nashyigikiye Ghana kandi ndi umufana wa Thomas Partey.” Uyu mukino waranzwe no guhangana gukomeye, Ghana ikoresha ubwugarizi bukomeye, u Bwongereza bukabura igitego, bikarangira amakipe yombi anganyije. Kugaragara kwa Jojea usanzwe ari umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda byafashwe nk’ikimenyetso cy’ubumwe bw’Abanyafurika, aho siporo ihuza ibihugu.

Jojea yagaragaye mu bafana ba Black Stars yishimiye gushyigikira ikipe y'Igihugu ya Ghana

Kwizera Jojea asanzwe akinira ikipe y'Igihugu y'u Rwanda

Urushijeho kumenya. Urushijeho kwegera abandi.