Umukinnyi wabaye umunyamahanga wa kabiri usinyishijwe na APR FC nyuma y'imyaka 11, Umugande Taddeo Lwanga yifashishije imirongo ya Bibiriya mu kugaragaza amarangamutima ye. Mu ijoro ryo kuwa Gatanu rishyira kuwa Gatandatu nibwo ikipe ya APR FC yatangaje ko isinyishije umurundi Nshimirimana Ismael Pitchou aba abaye umunyamahanga wa mbere usinyiye APR FC nyuma y'imyaka 11. Ku munsi wejo hashize ku wa Gatandatu, mu masaha ya mu gitondo ikipe ya APR FC yatangaje ko yasinyishije Umugande Taddeo Lwanga.  Lwanga w'imyaka 29 y'amavuko akina mu kibuga hagati yaje muri APR FC nyuma yo gukinira amakipe a

Umukinnyi wabaye umunyamahanga wa kabiri usinyishijwe na APR FC nyuma y'imyaka 11, Umugande Taddeo Lwanga yifashishije imirongo ya Bibiriya mu kugaragaza amarangamutima ye.

Mu ijoro ryo kuwa Gatanu rishyira kuwa Gatandatu nibwo ikipe ya APR FC yatangaje ko isinyishije umurundi Nshimirimana Ismael Pitchou aba abaye umunyamahanga wa mbere usinyiye APR FC nyuma y'imyaka 11.

Ku munsi wejo hashize ku wa Gatandatu, mu masaha ya mu gitondo ikipe ya APR FC yatangaje ko yasinyishije Umugande Taddeo Lwanga.

 Lwanga w'imyaka 29 y'amavuko akina mu kibuga hagati yaje muri APR FC nyuma yo gukinira amakipe arimo Simba SC muri Tanzania na Arta/ Solar yo muri Djibouti.

Uyu mukinnyi yagiye ku mbuga nkoranyambaga ashyiraho amagambo yo muri Bibiriya aboneka mu (1 Abakorinto 15:10) agaragaza uburyo yaezerewe no gusinyira APR FC.

Ayo magambo aragira ati" Ariko ubuntu bw'Imana ni bwo bwatumye mba uko ndi, kandi ubuntu bwayo nahawe ntibwabaye ubw'ubusa, ahubwo nakoze imirimo myinshi iruta iya bose, nyamara si jye ahubwo ni ubuntu bw'Imana buri kumwe nanjye".

Chairman wa APR FC asinyisha amasezerano Taddeo Lwanga.

Urushijeho kumenya. Urushijeho kwegera abandi.