Umunya-Canada Shai Gilgeous-Alexander ukinira Oklahoma City Thunder yongeye gukora amateka muri NBA nyuma yo gutwara igihembo cya “Kia NBA Most Valuable Player (MVP)” cya shampiyona ya 2025-2026, aba umwe mu bakinnyi bake cyane bamaze kucyegukana inshuro ebyiri zikurikiranya ku myaka 27 y’amavuko. Uyu mukinnyi ngenderwaho wa Oklahoma City Thunder yakiriye iki gihembo ku Cyumweru mu birori byabereye i Oklahoma City, aho yari kumwe n’umuryango we, abayobozi b’ikipe ndetse na bagenzi be bakinana. Mu rwego rwo kubashimira uruhare bagize muri uru rugendo, yabahaye impano zirimo amakoti ya Burberry
Umunya-Canada Shai Gilgeous-Alexander ukinira Oklahoma City Thunder yongeye gukora amateka muri NBA nyuma yo gutwara igihembo cya “Kia NBA Most Valuable Player (MVP)” cya shampiyona ya 2025-2026, aba umwe mu bakinnyi bake cyane bamaze kucyegukana inshuro ebyiri zikurikiranya ku myaka 27 y’amavuko. Uyu mukinnyi ngenderwaho wa Oklahoma City Thunder yakiriye iki gihembo ku Cyumweru mu birori byabereye i Oklahoma City, aho yari kumwe n’umuryango we, abayobozi b’ikipe ndetse na bagenzi be bakinana. Mu rwego rwo kubashimira uruhare bagize muri uru rugendo, yabahaye impano zirimo amakoti ya Burberry n’amasaha ya Audemars Piguet. Shai Gilgeous-Alexander yagize umwaka udasanzwe nyuma yo gufasha Thunder gutwara igikombe cya NBA mu mwaka ushize ndetse na we yegukana Finals MVP. Yatangiye neza uyu mwaka atsinda amanota 35 mu mukino wa Houston Rockets ndetse akurikizaho amanota 55 yakinnye na Indiana Pacers. Mu mikino 23 ya mbere, Thunder yatangiye shampiyona itsinda imikino 22 muri 23, mu gihe SGA yari afite impuzandengo y’amanota 32.8, n'imipira 6.4 yavuyemo amanota. Muri uyu mwaka, Shai yagize impuzandengo y’amanota 31.1 kuri buri mukino, anafasha bagenzi be gutsinda amanota 6.6. Yabaye umukinnyi wa mbere ukina inyuma ugereranyije amanota arenga 30 kandi atsinda hejuru ya 55%. Yananditse amateka yo gutsinda amanota 20 cyangwa arenga muri buri mukino yakinnye, mu mikino 140 yikurikiranya atsinda nibura amanota 20. SGA kandi yanatowe nk’umukinnyi mwiza mu bihe bya nyuma by’umukino “Clutch Player of the Year”, ndetse aza ku mwanya wa mbere muri NBA mu mibare ya plus-minus. Ikipe ya Oklahoma City Thunder yakomeje kwitwara neza nyuma yo gutsinda imikino 64 muri uyu mwaka, ikomeza kuba imwe mu makipe akomeye cyane muri NBA. Uyu musore akomeje gushyira izina rye mu bakinnyi b’ibihangange bya NBA, aho benshi batangiye kumugereranya n’abanyabigwi nka Michael Jordan ndetse na Wilt Chamberlain kubera uburyo akomeje kwitwara neza.





Ibitekerezo
Nta bitekerezo biraboneka. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.