Real Madrid ikomeje kongera imbaraga mu rugamba rwo gushaka Michael Olise , aho bivugwa ko CEO wayo José Ángel Sánchez yamaze kugirana ibiganiro n’abahagarariye uyu mukinnyi kugira ngo amenye ubushake bwe bwo kwerekeza muri iyi kipe yo mu murwa mukuru wa Espagne . Amakuru dukesha igitangazamakuru cyo mu Bwongereza Sky Sports avuga ko Olise ari mu bakinnyi ba mbere Real Madrid igambiriye muri iyi mpeshyi, mu gihe iri gukora igenamigambi ryo kongerera imbaraga ubusatirizi bwayo mbere y'umwaka mushya w'imikino. Ku rundi ruhande, Bayern Munich ikomeje gushimangira ko uyu mukinnyi atagurishwa, ivug

Real Madrid ikomeje kongera imbaraga mu rugamba rwo gushaka Michael Olise, aho bivugwa ko CEO wayo José Ángel Sánchez yamaze kugirana ibiganiro n’abahagarariye uyu mukinnyi kugira ngo amenye ubushake bwe bwo kwerekeza muri iyi kipe yo mu murwa mukuru wa Espagne.

Amakuru dukesha igitangazamakuru cyo mu Bwongereza Sky Sports avuga ko Olise ari mu bakinnyi ba mbere Real Madrid igambiriye muri iyi mpeshyi, mu gihe iri gukora igenamigambi ryo kongerera imbaraga ubusatirizi bwayo mbere y'umwaka mushya w'imikino.

Ku rundi ruhande, Bayern Munich ikomeje gushimangira ko uyu mukinnyi atagurishwa, ivuga ko ari umwe mu nkingi z’ingenzi z’umushinga wayo w’igihe kirekire kandi idafite gahunda yo kumurekura.

Nubwo Real Madrid ikomeje kotsa igitutu mu biganiro by’isoko, Bayern Munich iracyafite ijambo rikomeye, bigatuma amahirwe yo kumusinyisha asa n’ari kure kugerwaho muri iyi mpeshyi.

Urushijeho kumenya. Urushijeho kwegera abandi.