Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimiye ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza nyuma yo kwegukana igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza (Premier League) 2025/26, mu gihe ubufatanye bw’iyi kipe na “Visit Rwanda” na bwo bugeze ku musozo. Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Perezida Kagame yagaragaje ko yishimiye intsinzi ya Arsenal ndetse anashimira abafana bayo nyuma y’urugendo rurerure iyi kipe yari imaze itegereje kongera gutwara shampiyona. Yagize ati: “Twishimiye intsinzi ya Arsenal n’abafana bayo bose. Ni igikombe bari bakwiye rwose.” Perezida Kagame u
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimiye ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza nyuma yo kwegukana igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza (Premier League) 2025/26, mu gihe ubufatanye bw’iyi kipe na “Visit Rwanda” na bwo bugeze ku musozo. Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Perezida Kagame yagaragaje ko yishimiye intsinzi ya Arsenal ndetse anashimira abafana bayo nyuma y’urugendo rurerure iyi kipe yari imaze itegereje kongera gutwara shampiyona. Yagize ati: “Twishimiye intsinzi ya Arsenal n’abafana bayo bose. Ni igikombe bari bakwiye rwose.” Perezida Kagame uzwi nk’umufana wa Arsenal ndetse yanagize uruhare rukomeye mu bufatanye bw’u Rwanda n’iyi kipe binyuze muri gahunda ya “Visit Rwanda”, yamamazaga ubukerarugendo bw’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga. Ikipe ya Arsenal, itozwa na Mikel Arteta, yegukanye iki gikombe nyuma y’uko Manchester City inaniwe gutsinda Bournemouth umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1. Ni igikombe gifite amateka akomeye kuri Arsenal kuko yaherukaga gutwara Premier League mu mwaka wa 2003/2004, ubwo yegukanaga shampiyona idatsinzwe umukino n’umwe, ikipe yiswe “The Invincibles”. Nyuma y’imyaka 22, Mikel Arteta yongeye kwandikisha izina rye mu mateka y’iyi kipe yo mu mujyi wa Londres, ayihesha igikombe abafana bari bamaze igihe kinini bategereje. Kwegukana iki gikombe kandi kwabaye mu gihe amasezerano y’ubufatanye hagati ya Arsenal na “Visit Rwanda” ari kugana kumusozo nyuma y’imyaka umunani. Ubu bufatanye bwatangiye ku wa 23 Gicurasi 2018, aho ikirango cya “Visit Rwanda” cya tangiye kugaragara ku kuboko kw’imyambaro y’ikipe y’abagabo n’iy’abagore ba Arsenal. Umwaka w’imikino 2025/26 niwo wanyuma w’ubufatanye hagati ya Arsenal na Visit Rwanda, kuko guhera mu mwaka w’imikino wa 2026/27 iyi kipe izatangira gukorana na sosiyete mpuzamahanga yitwa Deel, izaba umuterankunga mushya uzagaragara ku kuboko kw’imipira yayo. Nubwo ubu bufatanye buri kugana ku musozo, “Visit Rwanda” isize amateka akomeye muri Arsenal F.C.. Iyi mikoranire izahora yibukwa, cyane ko isojwe ikipe ya Arsenal yegukanye igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza nyuma y’imyaka 22.





Ibitekerezo
Nta bitekerezo biraboneka. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.