Umunyamerika Nate Ament, umwe mu bakinnyi bakiri bato bahanzwe amaso muri Basketball ya USA, yavuze ko afite isano n’u Rwanda binyuze ku muryango wa nyina, anashimangira ko yanezezwa no kurukinira mu gihe kizaza, mu gihe ibyo byaba bihuye n’amategeko mpuzamahanga ya FIBA agenga impinduka z’ubwenegihugu n’uko umukinnyi ahindura ikipe y’igihugu. Ament witegura kwinjira muri NBA Draft 2026 iteganyijwe tariki 23–24 Kamena 2026, ari mu bakinnyi bakurikirwa cyane nyuma y’umwaka mwiza muri kaminuza ya Tennessee, aho yabarizwaga ku manota 16.7, rebounds 6 ku mukino. Nk’uko ESPN Recruiting Nation 2025
Umunyamerika Nate Ament, umwe mu bakinnyi bakiri bato bahanzwe amaso muri Basketball ya USA, yavuze ko afite isano n’u Rwanda binyuze ku muryango wa nyina, anashimangira ko yanezezwa no kurukinira mu gihe kizaza, mu gihe ibyo byaba bihuye n’amategeko mpuzamahanga ya FIBA agenga impinduka z’ubwenegihugu n’uko umukinnyi ahindura ikipe y’igihugu. Ament witegura kwinjira muri NBA Draft 2026 iteganyijwe tariki 23–24 Kamena 2026, ari mu bakinnyi bakurikirwa cyane nyuma y’umwaka mwiza muri kaminuza ya Tennessee, aho yabarizwaga ku manota 16.7, rebounds 6 ku mukino. Nk’uko ESPN Recruiting Nation 2025 scouting report ibigaragaza, Ament ari mu mpano 10 za mbere z’abato zihanzwe amaso cyane muri Amerika. Mu kiganiro yagiranye na ESPN Recruiting Nation, Ament yavuze ko isano ye n’u Rwanda iva kuri nyina wavukiye akanakurira mu Rwanda, avuga ko gusura igihugu byamufashije kurushaho kumenya inkomoko ye. Ati: “Ndi igice cy’Umunyarwanda. Iyo mpuje n’aho mama akomoka numva mfite isano ikomeye, kandi byampa ibyishimo gukinira u Rwanda.” Ament yakiniye USA U18 mu 2024 muri FIBA U18 Americas Championship, bikomeza kumushyira mu bakinnyi bafite amahirwe yo kuzagira uruhare rukomeye muri NBA ndetse no mu rugendo rwe rw’imikino mpuzamahanga.



Avuka kuri mama we w'Umunyarwanda

aherukaga gusura mu Rwanda mu mwaka 2025

Ni umwe mu bakinnyi bahanzwe amaso cyane nyuma y’umwaka mwiza muri kaminuza ya Tennessee





Ibitekerezo
Nta bitekerezo biraboneka. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.