Ikipe ya Manchester City yongeye gusagarira Arsenal nyuma y'uko yaherukaga kuyitwara igikombe cya shampiyona kuri ubu yinjiye no mu rugamba rwo kuyibuza kwegukana umukinnyi yashakaga. Ikipe ya Arsenal yari yinjiye ku isoko ishaka kugura Declan Rice usanzwe ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya West Ham United. Arsenal yifuzaga uyu mukinnyi ngo ikomeze kubaka ikipe cyane itisukirwa mu kibuga hagati. Kuri ubu ikipe ya Arsenal yahise ivangirwa na Manchester City kuko nayo yabyinjiyemo kandi igatanga amafaranga menshi. Kuwa mbere nibwo umunyamakuru Fabrizio Romano yatangaje ko ikipe ya Manchester Cit

Ikipe ya Manchester City yongeye gusagarira Arsenal nyuma y'uko yaherukaga kuyitwara igikombe cya shampiyona kuri ubu yinjiye no mu rugamba rwo kuyibuza kwegukana umukinnyi yashakaga.

Ikipe ya Arsenal yari yinjiye ku isoko ishaka kugura Declan Rice usanzwe ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya West Ham United. Arsenal yifuzaga uyu mukinnyi ngo ikomeze kubaka ikipe cyane itisukirwa mu kibuga hagati.

Kuri ubu ikipe ya Arsenal yahise ivangirwa na Manchester City kuko nayo yabyinjiyemo kandi igatanga amafaranga menshi.

Kuwa mbere nibwo umunyamakuru Fabrizio Romano yatangaje ko ikipe ya Manchester City yazanye ubusabe bwa miliyoni 90 z'Amayero yifuza ko yagura Declan Rice. Manchester City Kandi yifuza ko yazatanga Kalvin Phillips ikamugerekaho n'amafaranga , ibintu bituma Arsenal izitirwa ku isoko kuko yo mu byifuzo yatanze itugeze irenza miliyoni 65 z'Amayero.

Mu gihe West Ham yavuze ko amafaranga ishaka mu mukinnyi wayo ari miliyoni 109. Declan Rice mu mwaka ushize yafashije West Ham cyane, kuko yabafashije gutwara igikombe cyo ku mugabane w'i Burayi cya UEFA Conference League nyuma y'imyaka 58 batazi uko igikombe  gisa.

Declan Rice uheruka gufasha West Ham gutwara Igikombe cya UEFA Conference League.

Urushijeho kumenya. Urushijeho kwegera abandi.