Ikipe ya APR FC yemeje ko yagaruye myugariro Ishimwe Christian nyuma y’imyaka ibiri yari ishize akinira Police FC, mu gihe uwari kapiteni wayo, Niyomugabo Claude, yamaze gutandukana n’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu. Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 17 Kamena 2026, ni bwo Ishimwe Christian yakiriwe n’Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa APR FC, Col (Rtd) Vincent Mugisha, mbere yo gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri azamugumisha muri iyi kipe kugeza mu 2028. Ishimwe Christian, ufatwa nka umwe mu bakinnyi bitwaye neza mu myaka ibiri ishize muri shampiyona y’u Rwanda, agarutse muri APR FC asanzwe

Ikipe ya APR FC yemeje ko yagaruye myugariro Ishimwe Christian nyuma y’imyaka ibiri yari ishize akinira Police FC, mu gihe uwari kapiteni wayo, Niyomugabo Claude, yamaze gutandukana n’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 17 Kamena 2026, ni bwo Ishimwe Christian yakiriwe n’Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa APR FC, Col (Rtd) Vincent Mugisha, mbere yo gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri azamugumisha muri iyi kipe kugeza mu 2028.

Ishimwe Christian, ufatwa nka umwe mu bakinnyi bitwaye neza mu myaka ibiri ishize muri shampiyona y’u Rwanda, agarutse muri APR FC asanzwe azi neza. Uyu mukinnyi wanyuze mu makipe nka Marines FC, AS Kigali na Police FC, bitezwe ko aje kongerera imbaraga uruhande rw’ibumoso rwugarira muri iyi kipe yambara umweru n’umukara.

Kugaruka kwa Ishimwe Christian muri iyi kipe bijyanye n’itandukana rya Niyomugabo Claude wari umaze igihe kirekire muri APR FC ndetse ari n’umwe mu bayobozi bayo mu kibuga (Kapiteni).

Amakuru agera ku kinyamakuru cyacu avuga ko Niyomugabo yanze kongera amasezerano nyuma yo kutumvikana n’ubuyobozi ku bijyanye n’amafaranga yo gusinya (Recruitment fee) n’umushahara yasabaga, bituma impande zombi zihitamo gutandukana mu mahoro.

Ishimwe Christian aje gufasha APR FC kwitegura imikino ikomeye iri imbere, harimo irushanwa rya CECAFA Kagame Cup ndetse n’imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAF Champions League), nyuma y’uko iyi kipe yegukanye igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda cy’umwaka wa 2025/2026.

Kugeza ubu, APR FC ikomeje urugamba rwo kwiyubaka, aho bivugwa ko hari abandi bakinnyi bashya bitezwe gusinyishwa mu minsi iri imbere, mu gihe hari n’abandi bashobora gusezererwa kugira ngo ikipe ibone umwanya w’amaraso mashya mbere y’uko umwaka mushya w’imikino. 

Urushijeho kumenya. Urushijeho kwegera abandi.