Irushanwa ngarukamwaka rihuza amashuri makuru na kaminuza zo mu Rwanda, Rwanda Varsity League 2025/26, rirasozwa kuri iki Cyumweru no ku wa Mbere, aho imikino ya nyuma izabera mu Karere ka Huye no mu Karere ka Gisagara, mu Ntara y’Amajyepfo. Iri rushanwa ritegurwa n’Ihuriro ry’Abanyeshuri mu Mashuri Makuru na Kaminuza ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo na Minisiteri y’Uburezi, ryatangiye mu Ukuboza 2025 rikaba rimaze amezi arenga atandatu rikinwa. Muri iri rushanwa hakinwe imikino ine ari yo umupira w’amaguru mu cyiciro cy’abahungu gusa, ndetse na Handball, Basketball na Volleyball byitabi

Irushanwa ngarukamwaka rihuza amashuri makuru na kaminuza zo mu Rwanda, Rwanda Varsity League 2025/26, rirasozwa kuri iki Cyumweru no ku wa Mbere, aho imikino ya nyuma izabera mu Karere ka Huye no mu Karere ka Gisagara, mu Ntara y’Amajyepfo. Iri rushanwa ritegurwa n’Ihuriro ry’Abanyeshuri mu Mashuri Makuru na Kaminuza ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo na Minisiteri y’Uburezi, ryatangiye mu Ukuboza 2025 rikaba rimaze amezi arenga atandatu rikinwa. Muri iri rushanwa hakinwe imikino ine ari yo umupira w’amaguru mu cyiciro cy’abahungu gusa, ndetse na Handball, Basketball na Volleyball byitabiriwe n’abahungu n’abakobwa. Handball ni yo imaze gusozwa, aho mu bagabo ikipe ya UR Huye yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda INES Ruhengeri, University of Kigali na UR Rukara. Mu bagore, UR Huye na yo yegukanye igikombe itsinze UR Rukara na University of Kigali. Imikino ya nyuma ya Basketball, Volleyball n’umupira w’amaguru biteganyijwe ko izakinirwa i Huye na Gisagara, aho izahemba amakipe azitwara neza mu gusoza ku mugaragaro Rwanda Varsity League 2025/26

imikino ya nyuma izabera mu Karere ka Huye no mu Karere ka Gisagara

Urushijeho kumenya. Urushijeho kwegera abandi.