Ikipe ya Rayon Sports ku munsi wejo nibwo yatangaje ko yasinyishije umutoza mushya ukomoka muri Tunisia Yamen Zelfani. Uyu mugabo yasinye amasezerano y'umwaka umwe mu ikipe ya Gikundiro akazajya ahembwa $5500 ku kwezi. Yamen Zelfani ni umugabo ukomoka muri Tunisia akaba yaravutse ku itariki 4 Nzeri 1979 akaba azuzuza imyaka 43 muri uyu mwaka. Yamen ntawavuga ko yoroshye mu mwuga wo gutoza kuko yatoje amakipe atandukanye kandi akomeye arimo nka El Merreick yo muri Sudan na JS Kabylieyo muri Algeria. Uyu mugabo afite gikombe cya shampiyona n'Igikombe cy'Igihugu yatwaranye na El Merreick yo muri
Ikipe ya Rayon Sports ku munsi wejo nibwo yatangaje ko yasinyishije umutoza mushya ukomoka muri Tunisia Yamen Zelfani. Uyu mugabo yasinye amasezerano y'umwaka umwe mu ikipe ya Gikundiro akazajya ahembwa $5500 ku kwezi.
Yamen Zelfani ni umugabo ukomoka muri Tunisia akaba yaravutse ku itariki 4 Nzeri 1979 akaba azuzuza imyaka 43 muri uyu mwaka.
Yamen ntawavuga ko yoroshye mu mwuga wo gutoza kuko yatoje amakipe atandukanye kandi akomeye arimo nka El Merreick yo muri Sudan na JS Kabylieyo muri Algeria.
Uyu mugabo afite gikombe cya shampiyona n'Igikombe cy'Igihugu yatwaranye na El Merreick yo muri Sudan, yanatwaye Ugikombe cy’igihugu muri Oman atoza ikipe ya Dhofar Club.
Mu mwaka wa 2015-2016 yatozaga ikipe ya FC Nouadhibou yo muri Mouritania. Muri 2018-2019 yatoje Al-Merrikh yo muri Sudan, 2019-2020 yatozaga Dhofar yo muri Oman. Mu mwaka wa 2020 yatozaga ikipe ya JS Kabylie yo muri Algeria, mu mwaka wa 2021 yatoje AS Soliman yo muri Tunisia, mu mwaka wa 2021 kugeza muri 2022, yatoje Al-Kawkabyo muri Arabia Saoudite.
Yamen Zelfani aje mu Rwanda gutoza Rayon Sports nyuma y’uko yatozaga ikipe yo mu cyiciro cya 2 muri Arabia Saudite mu mugi wa Jeddah yitwa Jeddah FC.





Ibitekerezo
Nta bitekerezo biraboneka. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.