Hakim Sahabo ni we mukinnyi w’Umunyarwanda ufite agaciro kanini ku isoko mpuzamahanga ry’abakinnyi aho abarirwa miliyoni 1.5 z’amayero (€1.5M), akurikirwa na Joy-Lance Mickels ufite €800,000, Djihad Bizimana ufite €750,000 na Ange Mutsinzi ufite €700,000, nk'uko imibare ya Transfermarkt ibigaragaza. Transfermarkt, urubuga mpuzamahanga rukurikirana agaciro k’abakinnyi n’isoko ry’igura n’igurishwa ryabo, rwashyize ahagaragara uru rutonde ku wa 20 Kamena 2026, rugaragaza abakinnyi b’Abanyarwanda bafite agaciro kari hejuru ku isoko mpuzamahanga. Kuri iyo mibare, Leroy Mickels ari ku mwanya wa ga

Hakim Sahabo ni we mukinnyi w’Umunyarwanda ufite agaciro kanini ku isoko mpuzamahanga ry’abakinnyi aho abarirwa miliyoni 1.5 z’amayero (€1.5M), akurikirwa na Joy-Lance Mickels ufite €800,000, Djihad Bizimana ufite €750,000 na Ange Mutsinzi ufite €700,000, nk'uko imibare ya Transfermarkt ibigaragaza. Transfermarkt, urubuga mpuzamahanga rukurikirana agaciro k’abakinnyi n’isoko ry’igura n’igurishwa ryabo, rwashyize ahagaragara uru rutonde ku wa 20 Kamena 2026, rugaragaza abakinnyi b’Abanyarwanda bafite agaciro kari hejuru ku isoko mpuzamahanga. Kuri iyo mibare, Leroy Mickels ari ku mwanya wa gatanu afite €600,000, akurikirwa na Samuel Gueulette na Bonheur Mugisha bafite €500,000 buri umwe. Fiacre Ntwari na Emmanuel Imanishimwe bafite €275,000 buri umwe, mu gihe Jojea Kwizera asoza urutonde rw’abakinnyi icumi ba mbere bafite agaciro ka €250,000. Uru rutonde rugaragaza ko Hakim Sahabo ari we mukinnyi wenyine w’Umunyarwanda ufite agaciro karenga miliyoni imwe y’amayero, mu gihe abandi bakinnyi batatu bamukurikiye bafite agaciro kari hagati ya €700,000 na €800,000. Imibare ya Transfermarkt ikomeza kugaragaza izamuka ry’agaciro k’abakinnyi b’Abanyarwanda ku isoko mpuzamahanga, aho benshi muri bo bakina mu makipe yo hanze y’Igihugu ndetse no mu marushanwa atandukanye ku rwego rw’Afurika n’ahandi ku Isi. Mu bakinnyi icumi ba mbere bafite agaciro kanini, harimo abakina mu bwugarizi, hagati mu kibuga, mu busatirizi ndetse n’abanyezamu, ibintu bigaragaza ko impano z’Abanyarwanda zikomeje kwigaragaza mu myanya itandukanye mu mupira w’amaguru. Uru rutonde rwashyizwe ahagaragara mu gihe amakipe menshi akomeje kwitegura umwaka mushya w’imikino ndetse n’isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi, aho agaciro k’umukinnyi gakunze gukoreshwa nk’ikimwe mu bipimo byifashishwa mu biganiro byerekeye kwimuka kw’abakinnyi hagati y’amakipe.

Urushijeho kumenya. Urushijeho kwegera abandi.