Umuryango w'Abanyarwanda batuye muri Australia ugiye gukina umukino wa gicuti n'ikipe y’umupira w’amaguru y’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru b’Imikino mu Rwanda, AJSPOR FC. Ni umukino uzakinwa ku wa Gatanu tariki ya 3 Mutarama 2025, saa kenda z'umugoroba ukabera kuri Kigali Pele Stadium, mu mujyi wa Kigali. Aya makipe yombi yaherukaga guhura muri 2023 tariki 30 Kanama, icyo gihe AJSPOR yatsinze ibitego 4-2 bya Diaspora y'abanyarwanda batuye muri Australia. Umuyobozi w'abanyarwanda batuye muri Queensland, Renatus Murindangabo, mu kiganiro na Hobe Australia yavuze ko uyu mukino ari uwo kwishyura,
Umuryango w'Abanyarwanda batuye muri Australia ugiye gukina umukino wa gicuti n'ikipe y’umupira w’amaguru y’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru b’Imikino mu Rwanda, AJSPOR FC. Ni umukino uzakinwa ku wa Gatanu tariki ya 3 Mutarama 2025, saa kenda z'umugoroba ukabera kuri Kigali Pele Stadium, mu mujyi wa Kigali. Aya makipe yombi yaherukaga guhura muri 2023 tariki 30 Kanama, icyo gihe AJSPOR yatsinze ibitego 4-2 bya Diaspora y'abanyarwanda batuye muri Australia. Umuyobozi w'abanyarwanda batuye muri Queensland, Renatus Murindangabo, mu kiganiro na Hobe Australia yavuze ko uyu mukino ari uwo kwishyura, nk'uko baherukaga gukina ubanza mu mpeshyi ya 2023. Agaruka ku ntego z'uyu mukino yagize ati "Udufasha guhuza Diyasipora Nyarwanda n'abantu bari mu Rwanda. Umukino nk'uyu ni kimwe mu bikorwa bitegurwa ngo bifashe abanyarwanda batuye mu mahanga mu gihe baje mu Rwababyaye, bigatuma bahura n'ababa imbere mu gihugu bakaganira no ku mahirwe y'ishoramari.





Ibitekerezo
Nta bitekerezo biraboneka. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.