Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yatomboye Mali, Cap-Vert na Liberia mu Itsinda K ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 (CAN 2027) kizabera mu bihugu bitatu byo muri Afurika y’Iburasirazuba birimo Kenya, Uganda na Tanzania. Aya matsinda yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kabiri, aho ibihugu 48 byo ku mugabane wa Afurika byagabanyijwe mu matsinda 12 azahatanira itike yo gukina iri rushanwa rikomeye rizabera muri aka karere bwa mbere mu mateka. Amavubi azahura na Mali ifite izina rikomeye muri ruhago ya Afurika, ndetse na Cap-Vert imaze imyaka igaragaza urwego rwiza mu marushanw
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yatomboye Mali, Cap-Vert na Liberia mu Itsinda K ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 (CAN 2027) kizabera mu bihugu bitatu byo muri Afurika y’Iburasirazuba birimo Kenya, Uganda na Tanzania. Aya matsinda yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kabiri, aho ibihugu 48 byo ku mugabane wa Afurika byagabanyijwe mu matsinda 12 azahatanira itike yo gukina iri rushanwa rikomeye rizabera muri aka karere bwa mbere mu mateka. Amavubi azahura na Mali ifite izina rikomeye muri ruhago ya Afurika, ndetse na Cap-Vert imaze imyaka igaragaza urwego rwiza mu marushanwa mpuzamahanga, na Liberia. Amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda ni yo azahita abona itike ya CAN 2027, usibye mu matsinda arimo ibihugu bizakira irushanwa birimo Uganda, Tanzania na Kenya, aho hashobora kuzavamo ikipe imwe gusa mu gihe ibyo bihugu bitazarangiza mu myanya ibiri ya mbere. Imikino yo gushaka itike ya CAN 2027 izakinwa hagati ya Nzeri 2026 na Werurwe 2027. Uko amakipe yose yatomboye Itsinda A Marocco, Gabon, Niger, Lesotho Itsinda B Egypt, Angola, Malawi, South Sudan Itsinda C Côte d’Ivoire, Ghana, Gambia, Somalia Itsinda D South Africa, Guinée, Kenya, Eritrea Itsinda E DR Congo, Guinée Equatoriale, Sierra Leone, Zimbabwe Itsinda F Burkina Faso, Bénin, Mauritanie, Central Africa Itsinda G Cameroon, Comores, Namibia, Congo Brazzaville Itsinda H Tunisia, Uganda, Libya, Botswana Itsinda I Algeria, Zambia, Togo, Burundi Itsinda J Senegal, Mozambique, Sudan, Ethiopia Itsinda K Mali, Cape Verde, Rwanda, Liberia Itsinda L Nigeria, Madagascar, Tanzania, Guinea Bissau





Ibitekerezo
Nta bitekerezo biraboneka. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.