Amakuru akomeje gukwirakwira mu bakurikiranira hafi umupira w’amaguru mu Rwanda avuga ko umutoza wa APR FC, Talib Abderrahman, ashobora kutazakomezanya n’iyi kipe mu mwaka utaha w’imikino, nubwo kugeza ubu nta cyemezo cyatangajwe n’impande bireba. Kugeza ubu, ubuyobozi bwa APR FC ntiburagira icyo butangaza ku mugaragaro kuri aya makuru, mu gihe bivugwa ko amasezerano ya Talib ashobora kuba ari mu mpera cyangwa akomeje gusuzumwa hagendewe ku igenamigambi ry’umwaka utaha w’imikino. Aya makuru yatangiye gukwirakwira nyuma y’uko APR FC itwaye igikombe cya shampiyona, ariko bamwe mu bafana bagara

Amakuru akomeje gukwirakwira mu bakurikiranira hafi umupira w’amaguru mu Rwanda avuga ko umutoza wa APR FC, Talib Abderrahman, ashobora kutazakomezanya n’iyi kipe mu mwaka utaha w’imikino, nubwo kugeza ubu nta cyemezo cyatangajwe n’impande bireba. Kugeza ubu, ubuyobozi bwa APR FC ntiburagira icyo butangaza ku mugaragaro kuri aya makuru, mu gihe bivugwa ko amasezerano ya Talib ashobora kuba ari mu mpera cyangwa akomeje gusuzumwa hagendewe ku igenamigambi ry’umwaka utaha w’imikino. Aya makuru yatangiye gukwirakwira nyuma y’uko APR FC itwaye igikombe cya shampiyona, ariko bamwe mu bafana bagaragaza ko batanyuzwe n’imikinire y’iyi kipe muri uyu mwaka w’imikino, nubwo yegukanye igikombe cya shampiyona n'igikombe cy'Amahoro muri uyu mwaka w'imikino. Ibi ni byo byatumye hakomeza kuvugwa impinduka zishobora gukorwa mu rwego rwa tekinike. Nubwo bimeze gurya , gusa umutoza Taleb Abderrahman aracyafite amasezerano azamugeza 2027. Kugeza ubu, amakuru yo gusezerwa kwa Talib Abderrahman muri APR FC agomba gufatwa nk’ibihuha bitaremezwa, mu gihe hategerejwe itangazo ryemewe n’impande bireba.  

Urushijeho kumenya. Urushijeho kwegera abandi.