Mu mateka y’Igikombe cy’Isi, hari abakinnyi binjira mu kibuga basimbuye bagahita bahindura umukino mu masegonda make cyane. Nubwo gusimbuza abakinnyi byatangiye gukoreshwa mu Gikombe cy’Isi kuva mu 1970, hari abasimbura banditse amateka yo gutsinda ibitego vuba cyane kurusha abandi. Richard Morales wa Uruguay ni we ufite agahigo ko gutsinda igitego cyihuse kurusha ibindi byinjijwe n’umusimbura mu mateka y’Igikombe cy’Isi, nyuma yo gutsinda Sénégal nyuma y’amasegonda 16 gusa mu 2002. Umunya-Uruguay, Richard Morales, ni we ugifite agahigo ko gutsinda igitego cyihuse kurusha ibindi byose byinjijw

Mu mateka y’Igikombe cy’Isi, hari abakinnyi binjira mu kibuga basimbuye bagahita bahindura umukino mu masegonda make cyane. Nubwo gusimbuza abakinnyi byatangiye gukoreshwa mu Gikombe cy’Isi kuva mu 1970, hari abasimbura banditse amateka yo gutsinda ibitego vuba cyane kurusha abandi.

Richard Morales wa Uruguay ni we ufite agahigo ko gutsinda igitego cyihuse kurusha ibindi byinjijwe n’umusimbura mu mateka y’Igikombe cy’Isi, nyuma yo gutsinda Sénégal nyuma y’amasegonda 16 gusa mu 2002.

Umunya-Uruguay, Richard Morales, ni we ugifite agahigo ko gutsinda igitego cyihuse kurusha ibindi byose byinjijwe n’umusimbura mu Gikombe cy’Isi. Yabigezeho mu 2002 mu mukino wahuje Sénégal na Uruguay, aho yageze mu kibuga agatsinda igitego nyuma y’amasegonda 16 gusa.

Mu Gikombe cy’Isi cya 2026 kiri kubera muri Amerika ya Ruguru, Umunya-Sweden  Mattias Svanberg yinjiye muri uru rutonde nyuma yo gutsinda igitego mu mukino bahuragamo na Tunisia. Svanberg yatsinze icyo gitego amaze amasegonda 18 gusa mu kibuga, bituma aba uwa kabiri(2) mu mateka y’iri rushanwa.

Urutonde rw’abasimbura batsinze ibitego byihuse mu Gikombe cy’Isi:

  1. Richard Morales (Uruguay, 2002) – amasegonda 16

  2. Mattias Svanberg (Sweden, 2026) – amasegonda 18

  3. Ebbe Sand (Denmark, 1998) – amasegonda 26

  4. Randal Kolo Muani (Ubufaransa, 2022) – amasegonda 44

  5. Marcus Rashford (u Bwongereza, 2022) – amasegonda 49

  6. Marcin Żewłakow (Poland, 2002) – amasegonda 64

  7. Roger Milla (Cameroon, 1994) – amasegonda 83

  8. Artem Dzyuba (Uburusiya, 2018) – amasegonda 89

  9. Leroy Fer (u Buholandi, 2014) – amasegonda 90

  10. Julian Green (USA, 2014) – amasegonda 99

Urushijeho kumenya. Urushijeho kwegera abandi.