Abafana b’ikipe y’igihugu ya Norway bakomeje kuvugwa cyane muri Gikombe cy’Isi cya 2026 kubera indirimbo yabo yitwa “Ro! Ro! Ro!”, imaze gukundwa n’abakunzi ba ruhago hirya no hino ku isi. Iyi ndirimbo yamenyekanye cyane nyuma y’uko Norway yitwaye neza mu mikino yayo ya mbere, itsinda Iraq ibitego 4-1 na Senegal ibitego 3-2. Nyuma y’iyo mikino, abakinnyi n’abafana bagiye bagaragara bishimira intsinzi baririmba iyi ndirimbo kandi bayikora mu buryo budasanzwe. Iyo bayiririmba, abafana bicara cyangwa bagahagarara bakanyeganyeza amaboko nk’abarimo kugendesha ubwato. Mu rurimi rwa Norway, ijambo
Abafana b’ikipe y’igihugu ya Norway bakomeje kuvugwa cyane muri Gikombe cy’Isi cya 2026 kubera indirimbo yabo yitwa “Ro! Ro! Ro!”, imaze gukundwa n’abakunzi ba ruhago hirya no hino ku isi.
Iyi ndirimbo yamenyekanye cyane nyuma y’uko Norway yitwaye neza mu mikino yayo ya mbere, itsinda Iraq ibitego 4-1 na Senegal ibitego 3-2. Nyuma y’iyo mikino, abakinnyi n’abafana bagiye bagaragara bishimira intsinzi baririmba iyi ndirimbo kandi bayikora mu buryo budasanzwe. Iyo bayiririmba, abafana bicara cyangwa bagahagarara bakanyeganyeza amaboko nk’abarimo kugendesha ubwato. Mu rurimi rwa Norway, ijambo “Ro” risobanura kugendesha ubwato mu mazi. Ku bafana ba Norway, iri jambo risobanura gukorera hamwe, gufashanya no gushyigikira ikipe yabo kugira ngo igere ku ntsinzi. Iyi ndirimbo ikomoka ku mateka y’Abanya-Norway n’umuco wa ba Viking, abakurambere bazwiho gukora ingendo ndende zo mu nyanja bakoresheje ubwato. Abafana bavuga ko iyo bayiririmba bibibutsa ubumwe n’imbaraga zo gukorera hamwe, kuko buri wese aba afite uruhare mu gutuma ubwato bugera aho bwerekeje. amashusho y’abafana ba Norway baririmba “Ro! Ro! Ro!” yakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye. Yagaragaye mu bibuga, mu mihanda no mu bice bitandukanye by’imijyi yakiriye imikino y’iri rushanwa, aho ibihumbi by’abafana bayikoranaga icyarimwe. Abakinnyi ba Norway na bo bagiye bagaragara bifatanya n’abafana nyuma y’imikino, ibintu byatumye iyi ndirimbo irushaho kwamamara.iyi ndirimbo nimwe mu ndirimbo z’abafana zigaragaza neza ubumwe bw’ikipe n’abayishyigikiye. Kuri ubu, “Ro! Ro! Ro!” ni imwe mu ndirimbo zikomeje kuvugwa cyane muri Gikombe cy’Isi cya 2026, kandi ikomeje gutuma abafana ba Norway bagaragara nk’abafite umwihariko muri iri rushanwa.

Abakinnyi ba Norway na bo bagiye bagaragara bifatanya n’abafana nyuma y’imikino





Ibitekerezo
Nta bitekerezo biraboneka. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.