Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Nigeria bashinje ishyaka riri ku butegetsi rya All Progressives Congress (APC) kugira uruhare mu bitero byibasira abakandida bahatanira kuyobora igihugu, mu gihe ibikorwa byo kwiyamamaza bikomeje kubera mu bice bitandukanye by’igihugu.
Ibi byongeye kugarukwaho nyuma y’uko ku wa Gatatu, umuntu witwaje imbunda arashe ku bashyigikiye ishyaka Nigeria Democratic Congress (NDC) mu mujyi wa Benin City.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Abuja kuva mu gitondo ubwo yari agiye mu nama nyunguranabitekerezo n’abaturage.
Moses yavuze ko nubwo bari baramenyesheje inzego zibishinzwe gahunda z’ibikorwa byabo, Peter Obi yahuye n’ibibazo by’umutekano ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege.
Umwaka ushize, Guverineri wa Leta ya Edo yari yaraburiye Peter Obi ku mugaragaro, amubwira ko umutekano we utazaba wizewe aramutse agiriye uruzinduko muri ako karere.
Ishyaka NDC rivuga ko igitero cyabaye ku wa Gatatu gifitanye isano n’ibindi bikorwa by’urugomo biherutse kubera muri Leta ya Delta, ndetse n’ibindi byagaragaye mu gihe Peter Obi yiyamamazaga muri Leta za Cross River na Lagos.
Cleopas Moses yabwiye abanyamakuru ko ibyo bitero bimaze kuba byinshi, ashimangira ko uko ishyaka rye ribibona, bishobora kuba ari ibikorwa byateguwe hagamijwe gucecekesha NDC n’abakandida baryo.
Yagize ati: “Ibi bitero bimaze kuba byinshi cyane. Turabona ko atari ibikorwa by’umuntu umwe cyangwa bibera muri Leta imwe gusa, ahubwo ko ari ibikorwa bihuriweho kandi bigamije gucecekesha ishyaka NDC n’abakandida baryo.”
Nubwo hari impungenge z’umutekano, Peter Obi yakomeje gahunda yo guhura n’abaturage, aho yasabye Abanyanijeriya kurinda amajwi yabo no kugira uruhare mu kubungabunga ubwisanzure bw’amatora. Biteganyijwe ko ibikorwa bye byo kwiyamamaza bizakomereza muri Leta ya Abia.
Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu, na we ari kwiyamamariza kongera kuyobora igihugu muri manda ya kabiri mu matora ateganyijwe muri Mutarama. Azahatana n’abandi bakandida 17, barimo Peter Obi na Atiku Abubakar wo mu ishyaka African Democratic Congress (ADC).





Ibitekerezo
Nta bitekerezo biraboneka. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.