Umudipolomate wa Iran yatangaje ko iki gihugu kitazemerera amato kunyura mu Nzira ya Hormuz mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizaba zigikomeje ingamba zo kuyifungira inzira z’ubwikorezi bwo mu nyanja.

Aya magambo yatangajwe n’ikigo cy’itangazamakuru cya Leta ya Iran, IRNA, cyatangaje ko Mojtaba Ferdowsipour, uyobora Ibiro bishinzwe kurengera inyungu za Iran mu Mujyi wa Cairo mu Misiri, yavuze ko igihugu cye kitazemera ko amato anyura muri iyo nzira mu gihe Amerika ikomeje kuyifungira inzira.

Yagize ati: “Igihe cyose Amerika izaba ikomeje gufunga inzira, Repubulika ya Kisilamu ya Iran ntizemera ko amato anyura mu Nzira ya Hormuz.”

Ferdowsipour yongeyeho ko ubucuruzi Iran ikorana n'ibihugu birimo u Burusiya n'u Bushinwa bushobora kuyifasha kugabanya ingaruka z’ibihano byafatiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Urushijeho kumenya. Urushijeho kwegera abandi.