Kuri uyu wa gatatu Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatanze ubutumwa bukomeye ku rubyiruko rwa Afurika, arusaba kudategereza ko hari abandi bazarukemurira ibibazo, ahubwo rugafata iya mbere mu guhindura imibereho yarwo no kubaka ahazaza h’umugabane.
Ibi yabitangaje mu butumwa yagejeje ku rubyiruko, aho yagaragaje ko Afurika ifite ibibazo byinshi bisaba ibisubizo bifatika, ariko ko urubyiruko rudakwiye gukomeza kuba indorerezi mu gihe rufite ubushobozi bwo kugira uruhare mu mpinduka.
Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko rudakwiye gutegereza ko hari umuntu uzaza kurubwira inshingano zarwo, kuko rukwiye kuzimenya binyuze mu kwiga no gusobanukirwa amateka yarwo, ibyagezweho ndetse n’ibitaragenze neza bikwiye gukosorwa.
Yagize ati: “Ntekerereza ko badakwiye gutegereza ko hari uza kubabwira inshingano zabo. Inshingano zabo bazazimenya binyuze mu kwiga no gusobanukirwa amateka yatumye bagera aho bari uyu munsi.”
Yashimangiye ko urubyiruko rukwiye kumenya aho Afurika yavuye, aho igeze n’aho igomba kwerekeza, kugira ngo rushobore gufata ibyemezo bizana impinduka nziza.
Yagaragaje ko iterambere ridashobora kugerwaho n’imvugo gusa, ahubwo risaba ibikorwa bifatika, ubufatanye n’ubwitange bw’abaturage, haba mu bihugu bakomokamo ndetse no ku rwego rw’umugabane wa Afurika.
Yongeyeho ko urubyiruko rudakwiye guhora rwitotomba kubera ibibazo ruhura na byo, ahubwo rukwiye gushaka uko rwabikemura.
Yaribukije ko nirunanirwa kuzuza inshingano zarwo, ari na rwo ruzagerwaho n’ingaruka zabyo.
Perezida Kagame yagaragaje ko Afurika ifite ubushobozi bwinshi butarabyazwa umusaruro uko bikwiye, cyane cyane mu rubyiruko ruri mu kigero cyo gukora no guhanga imishinga mishya.
Yavuze ko hafi kimwe cya kane cy’abaturage ba Afurika bari mu kigero cy’abashobora gukora bafite ubushobozi bwo guhanga imishinga y’ubucuruzi n’ibitekerezo bishya, ariko ko hakiri imbogamizi zituma ubwo bushobozi butabyazwa umusaruro uhagije.
Yashimangiye ko Afurika idakwiye kubura abantu bafite ibitekerezo bishya, ahubwo ikwiye gushyira imbaraga mu kubishyira mu bikorwa no kubaka ibigo bishobora kuzana impinduka mu bukungu.
Yanibukije urubyiruko ko hari ibigo bikomeye ku Isi byatangijwe n’abantu bashyize hamwe, basangiye icyerekezo kandi bafite ubushake bwo kugera ku ntego.
Yagize ati: “Muje mwibuka ko sosiyete zikomeye ku Isi zitubatse mu muhezo cyangwa mu mikoranire. Zubatswe n’abantu bari basangiye icyerekezo.”Urubyiruko rusabwa kuba imbarutso y’impinduka
Ubutumwa bwa Perezida Kagame kandi bwibanze ku ruhare urubyiruko rukwiye kugira mu miyoborere, ubukungu n’iterambere rya Afurika.
Yagaragaje ko kugira ngo umugabane utere imbere, hakenewe abantu bafite ubushobozi bwo gutekereza ibisubizo, guhanga udushya no gukorera hamwe.
Yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa amahirwe rufite, ahubwo rukayabyaza umusaruro, rukirinda guhora rushinja abandi ibibazo byugarije ibihugu byarwo.
Yashimangiye ko ibibazo Afurika ifite bitazikemura ubwabyo, ahubwo ko bisaba uruhare rwa buri wese, by’umwihariko urubyiruko rufite imbaraga n’ubushobozi bwo kuzana impinduka.Mu gusoza, ubutumwa bwa Perezida Kagame bwibanze ku kugaragaza ko ahazaza ha Afurika hatagomba kubakwa no gutegereza ibisubizo bivuye hanze, ahubwo ko urubyiruko rukwiye gufata inshingano, gukorera hamwe no gushyira mu bikorwa ibitekerezo byarwo.
Yasigiye urubyiruko ubutumwa bw’uko igihe cyo kwitotomba kigomba gusimburwa n’igihe cyo gukora, guhanga ibisubizo no kugira uruhare mu kubaka Afurika yifuza.





Ibitekerezo
Nta bitekerezo biraboneka. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.