Thursday, July 4, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Perezida Kagame Paul yafunguye Ku mugaragaro Sitade Amahoro

Spread the love

Uyu munsi tariki ya 1 Nyakanga 2024 Perezida Paul Kagame arikumwe n’umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika Patrice Motsepe bafunguye Stade Amahoro ivuguruye Ku mugaragaro.

Iyi Stade Amahoro yongerewe ubushobozi Ku bantu ishobora kwakira ndetse igashirwamo n’ubwatsi karemano buvanzemo n’ubukorano aribyo bita mu rurimi rwa mahanga “Hybrid”. Ubu yemerewe kwakira abantu ibihumbi 4570, iyi Stade Kandi yuzuye itwaye arenga miliyoni 165 z’amadorali.

Umukuru w’igihugu Kagame Paul ataha iyi Stade Ku mugaragaro yabwiye abakiri bato ko nta rwitwazo bafite.

Mu ijambo rye umukuru w’igihugu Kagame Paul yashimiye abanyarwanda bitabiriye ifungurwa ry’iyi Stade Ku mugaragaro yongera gushimira kandi umuyobozi wa CAF ndetse n’uwa FIFA kuko aribo bajyize uruhare mw’iyubakwa ry’iyi Stade.

Yagize ati “Mbere ya byose reka nshimire Perezida wa CAF, umuvandimwe wanjye Patrice Motsepe n’undi muvandimwe Perezida wa FIFA, Gianni Infatino, bombi baduteye imbaraga zo gushyiraho igikorwaremezo cyiza cya siporo nk’iki.

Bakoze ibintu byinshi kugira ngo bashyigikire u Rwanda ndetse n’ibindi bihugu by’Abavandimwe by’Afurika kugira bazamure umupira w’amaguru binyuze mu bikorwaremezo nk’ibi mu bihugu byinshi kugira ngo abakiri bato bo muri Afurika bashobore kubona aho batereza imbere banazamurira impano dufite ku mugabane wacu”.

Iyi Stade yatashywe Ku mugaragaro yatangiwe imirimo yo kuvugururwa muri Gashyantare 2022, Stade Amahoro Kandi yatashywe Ku mugaragaro Ku munsi u Rwanda rwizihizaho Umunsi w’Ubwigenge.

Amafoto Perezida Paul Kagame ari kumwe na Patrice Motsepe bafungura Ku mugaragaro Stade AmahoroÂ

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles