Tuesday, July 2, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Menya inkomoko ya Boubou, umwambaro w’amateka muri Sahara n’uburyo wamamaye

Spread the love

Mu gihe uyu mwambaro w’ubururu wo mu butayu bwa Sahara usigaye ari amateka mu bihugu byinshi bikora kuri ubu butayu, muri Mauritania umuco wo kuwambara uracyahari kandi urasa n’aho ntaho uzajya.

Uzwi nka daraa cyangwa boubou, ikanzu ndende irekuye na tagelmusts (igitambaro cyo mu mutwe), niyo myambaro y’ibanze ku bagabo b’aborozi bahora bimuka muri Sahara.

    Umwambaro w’ikirere gikaze

Iyi myambaro ifite inkomoko muri Africa ya ruguru aho yambawe kuva mu kinyejana cya karindwi n’icya munani, mu bihe bya mbere by’ubucuruzi bwambukiranya ubutayu bwa Sahara na Africa ya ruguru.

Mu gihe abantu b’aho bavuga ko iyi myambaro isobanura abantu baciye bugufi, benshi bemeza ko akamaro kayo k’ibanze ari ukubarinda izuba, hamwe n’imiyaga irimo umucanga ihoraho aho.

Dahid Jdeidou( ku ifoto) umu-guide wo muri ako gace ati: “Style n’imiterere ya daraa yacu ituma akayaga kagera ku muntu ahantu hagoye, ikanatuma umubiri w’umugabo ugumana amazi mu butayu”.

Uyu munsi, uko abantu bagenda biyongera mu mijyi minini, n’imyambarire yabo ikagenda yisanisha n’iyo mu burengerazuba bw’Isi, iyi boubou abagabo bambaraga kugira ngo bambukiranye Sahara ubu ni akaranga k’ibyahise.

Ariko muri Mauritania aho abagabo benshi bambara boubou na tagelmusts biri mu mabara meza y’ubururu, uyu mwambaro uracyiganje kandi bisa n’aho ntaho uzajya vuba.

    Umwambaro wakomotse mu bucuruzi

Mu gihe cy’ubucuruzi bwambukiranya Sahara, udu-centre tw’ubucuruzi twabaga tunyanyagiye mu nkengero z’ubu butayu, amoko menshi y’abantu agahora agurirana ibintu birimo imirimbo, amabuye y’agaciro, amatungo, n’ibitambaro.

Uko ibinyejana byagiye bihita, ubu bucuruzi bwagejeje amoko atandukanye y’abantu muri Mauritania – barimo aba-Tuareg bahora bimuka bo mu burasirazuba bushyira amajyaruguru, aba-Haratin bo mu burasirazuba bushyira amajyepfo, n’aba-Haalpulaar bo mu majyepfo.

Uko aya moko y’abantu yagendaga asanga aba-Berbers babaye muri Mauritania kuva mu kinyejana cya gatatu, niko idini ya Islam hamwe n’icyarabu byashinze imizi, ariko indi mico nayo iraduka.

Ubwubatsi bushya bwaraje, ibitabo biva aho hose mu karere ka Sahara birahagera, n’imyambaro yo muri Africa ya ruguru izana ‘style’ nshya y’ikanzu ndende irekuye y’amaboko maremare kandi manini.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles