Tuesday, July 2, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Ibyo wamenya ku munara wa ‘Eiffel Tower’ ufatwa nk’ikirango cy’u Bufaransa

Spread the love

‘Eiffel Tower’ cyangwa Tour d’Eiffel ni Umunara muremure wubatse mu murwa Mukuru w’u Bufaransa, Paris, mu gace kitwa Champs de Mars gahereye mu Busitani bugari buhereye i Paris.

Uyu munara wa ‘Eiffel Tower’ watangiye kubwakwa ku itariki 28 Mutarama 1887 kugeza ku itariki 15 Werurwe 1889.

Ku itariki 31 Werurwe 1889 nibwo uyu munara wafunguwe ku mugaragaro, ufungurwa na Gustave Eiffel, wari warashushyanyije igishushyanyo mbonera cyawo byatumye anawitirirwa. Mu bandi bawufunguye harimo uwari Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Pierre Tirard, n’abandi barenga 200 biganjemo abubatsi.

Imvano y’iyubakwa ry’uyu munara ryaturutse ku gushaka kwizihiza imyaka ijana habayeho Impinduramatwara y’Abafaransa ‘ French Revolution’ ubwo bavaga mu butegetsi bwa Cyami bakayivoka inzira ya Repubulika. Mu rwego rwo kwizihiza iyo myaka 100, Leta y’u Bufaransa yatanze isoko ryo gukora ikintu kitazibagirana. Abarenga 100 batanze imishinga maze birangira umushinga wa Gustave Eiffel ariwe utsinze.

Uyu munara wamaze imyaka 40 aricyo kintu kirekire ku Isi cyubatswe n ‘amaboko ya muntu, kuva mu 1889-1930.

Uyu munara upima uburebure bwa metero is 330 kuva ku butaka kugeza ku gasongero kawo.

Umunara wa Tour d’Eiffel ugizwe n’Ibice bitatu ( Floor), igice cya mbere n’icya kabiri , ni ibice bikoreshwamo ingazi n’imashini zitwara abantu ( Elevator), by’umwihariko muri ibi nice hakaba habarizwamo uburiro butandukanye, amaomero n’ibindi bikorwa byo kuruhuka. Mu gihe igice cya nyuma cyo hejuru gikoreshwa nk’igice cyo kuba abantu bahari bitegereza ubwiza n’iterambere rya Paris.

Uyu munara ufatwa nk’inyubako iremereye ku Isi, kuko ubwayo upima Toni 10,100 , zirimo Toni 7,300 z’ibyuma na Toni 60 zibishishwa birinda ibyuma kwangirika.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Paris nibwo bubarwa nk’ubucunga uwo munara bukaba bunafite inshingano zo kuwuvugurura buri myaka 7.

Uyu munara ufite itegeko ryo kutarenza abantu 5000 bawusuye icyarimwe, ni ukuvuga abantu 3000 mu gice cyo hasi, abantu 1600 mu gice cyo hagati ndetse n’abantu 400 ku gasongero.

Mu 1991, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubumenyi, Uburezi n’Umuco ( UNESCO) ryashyize Umunara wa Tour d’Eiffel mu mirage 7 y’Isi.

Umunara wa Tour d’Eiffel ni umwe mu kintu gisurwa cyane ku Isi Dore ko mu mwaka wa 2022 wasuwe n’abantu barenga miliyoni 5 n’ibihumbi magana inani.

Umunara wa Tour d’Eiffel wamaze imyaka 40 aricyo kintu kirekire ku Isi yose mu byakozwe n’amaboko ya muntu.

Gustave Eiffel wakoze igishushyanyo mbonera cyawo.

Abarenga miliyoni 5 basura Umunara mu mwaka.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles