Tuesday, July 2, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Afurika y’Epfo ku isonga! Ibihugu 10 birangwamo ubushomeri bwinshi ku Isi

Spread the love

Ubushomeri busobanurwa nk’igihe abantu baba nta kazi ko gukora bafite kandi bo bafite ubushobozi n’ubushake bwo kugakora cyangwa igihe abantu baba nta kazi bagira ari uko banze kugakora ku mushahara runaka uhari.

Ikibazo cy’ubushomeri ni kimwe mu bibazo by’ingutu bihangayikishije Isi kuko bijegeza bukasenya ubutegetsi bw’igihugu.

Inkuru ya vuba ni muri 2019 ubwo Omar Al Bashir yahitikwaga ku butegetsi muri Sudan, aba muhiritse bakamushinja ko yananiwe gukemura ikibazo cy’ubushomeri cyane cyane mu rubyiruko.

Hobe news yifashishije ibarura ryakozwe n’ikinyamakuru World of Statistics yateguye inkuru igaruka ku rutonde rw’ibihugu 10 bya Mbere birangwamo ubushomeri bwinshi ku Isi.

1. Afurika y’Epfo: Iki gihugu gihereye ku mugabane wa Afurika ikigero cy’ubushomeri ni 32.9% mu baturage bose.

2. Espagne:Ubwami bwa Espagne buhereye ku mugabane w’u Burayi, ikinyamakuru World of Statistics gutangaza ko ubushomeri bwaho buri ku kigero cya 11.6%.

3. Turkey:Icyi gihugu gihereye ku mugabane wa Asiya, ubushomeri buhaba buri ku kigero cyi 9.5%.

4. Brazil:Iki gihugu kinini ku mugabane wa Amerika y’Epfo, kibamo ubushomeri buri ku kigero cy’umunani ku ijana 8%.

5. U Buhinde:U Buhinde buhereye ku mugabane wa Asiya ikigero cy’ubushomeri ni 8% nk’uko bitangazwa na World of Statistics.

6. U Butariyani: U Butariyani buherereye ku mugabane w’u Burayi, ubushomeri buri ku kigero cya 7.4%.

7. U Bufaransa:World of Statistics itangaza ko ubushomeri mu Bufaransa buri ku kigero cya 7.1%.

8. Argentina:Ubushomeri muri Argentina buri ku kigero cya 6.9%.

9. Pakistan ifite ikigero cy’ubushomeri cya 6.3%.

10. U Budage bufite ikigero cy’ubushomeri cya 5.6%.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles