Saturday, October 5, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Urubyiruko rwa Australia rwateye intambwe mu Guhindura Isi biciye mu myitwarire, ikoranabuhanga n’ubwuzuzanye

Spread the love

Australia ni igihugu kimenyereweho byinshi bitandukanye, ariko ubu impinduka z’urubyiruko, cyane cyane Gen Z(generation Z) nkuko abenshi bakunze kwita ababyiruka muri iki gihe, ziri kugenda zigaragaza uruhare rwiki gihugu mu guhanga udushya no gushaka ibisubizo ku bibazo byugarije Isi muri rusange.

Umubare munini w’urubyiruko wibanda ku kwitabira ibikorwa bifite umumaro nko kurengera ibidukikije, kwihangira imirimo y’ikoranabuhanga, no guteza imbere uburinganire mu nzego zose.

Gen Z mu gihugu cya Australia iri ku isonga mu gukoresha ikoranabuhanga mu guhindura ubuzima bwa benshi, haba mu guhanga udushya mu bijyanye n’imyidagaduro ndetse n’imbuga nkoranyambaga nka Tiktok, Twitter, Instagram n’izindi.

Mubyo bahanga kandi harimo nko gukoresha amakarita yo kwishyuriraho adashobora kwibwa (contactless payments), cyangwa kuba imbere mu kwitabira ibikorwa biharanira kwita ku mihindagurikire y’ikirere.

Ibi bikorwa bishimangira ko uru rubyiruko rutekereza kuri ejo hazaza harwo ndetse n’igihugu, kandi rudatinya kujyana n’ibigezweho muri icyo gihe.

Nkuko biri no mu bindi bihugu, Gen Z mu Australia igaragaza ko iterambere n’ikoranabuhanga bikomeza gutera imbere iyo habonetse ubwuzuzanye n’ubutabera kuri bose.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles