Ibikubiye muri iyi nkuru ni ubwanditsi bw’umukunzi wa Hobe Australia.
Mu myaka ishize, u Rwanda rwahindutse isoko ry’iterambere, ruba igicumbi cy’imishinga yo guhanga udushya mu ikoranabuhanga, ubukerarugendo n’ubucuruzi.
Nyuma y’ibihe bibi by’amateka cyanyuzemo cyane mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
U Rwanda rwahagurukiye kwimakaza ubwiyunge no kubaka ubukungu bushingiye ku mahoro n’ubufatanye.
Byose kubera Ubuyobozi bwiza bwa Perezida Paul Kagame n’Umuryango FPR-Inkotanyi, bwagaruye icyizere mu banyarwanda ndetse bagahabwa icyerekezo cyiza cy’ahazaza.
Uyu munsi, Kigali, umurwa mukuru w’u Rwanda, ni umujyi utangaje uzwi ku isuku n’umutekano, ndetse ugenda utera imbere mu nzego z’ikoranabuhanga n’ubukerarugendo.
Abakerarugendo baturuka impande zose z’Isi baza gusura u Rwanda, bakishimira ibyiza bitatse ‘Igihugu cy’Imisozi Igihumbi’ birimo Ingagi zo mu misozi miremire [ Tugiye kuzita amazina muri uku kwa Cumi, mu muhango ugiye kuba ku nshuro ya 20, mu Karere ka Musanze mu Kinigi mu mizi y’Ibirunga], ndetse n’ibirunga bishashagirana mu gace ku Burengerazuba .
U Rwanda rwabaye ikitegererezo ku mugabane wa Afurika, aho rukomeje kuba intangarugero mu guteza imbere uburinganire, kubaka amahoro arambye, no guteza imbere ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye.
Gahunda ya “Vision 2050” y’igihugu ikomeje kugaragaza icyerekezo gikomeye cyo guhindura ubuzima bw’abaturage no kwinjira mu bukungu bw’isi bwifashisha ikoranabuhanga.
Abatuye n’abasura u Rwanda bakomeza gusobanura ko ari igihugu gicumbikiye amahoro, urukundo n’iterambere, bituma kigira umwihariko mu karere no ku isi yose.