Sidya Touré, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Guinea ndetse akaba yari umwe mu banyapolitiki bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi, yitabye Imana afite imyaka 81. Amakuru yatangajwe n’abantu bari hafi y’umuryango we yabwiye AFP ko Touré yapfiriye i Paris ku wa Gatanu, nyuma y’imyaka myinshi yari amaze agira uruhare rukomeye muri politiki ya Guinea. Touré yari umuyobozi w’ishyaka rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Union of Republican Forces (UFR), ariko yari amaze igihe aba mu buhungiro muri Côte d’Ivoire. UFR yari mu mashyaka 40 yasheshwe muri Werurwe, mu gihe ubutegetsi bwa Perezida Mam

Sidya Touré, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Guinea ndetse akaba yari umwe mu banyapolitiki bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi, yitabye Imana afite imyaka 81. Amakuru yatangajwe n’abantu bari hafi y’umuryango we yabwiye AFP ko Touré yapfiriye i Paris ku wa Gatanu, nyuma y’imyaka myinshi yari amaze agira uruhare rukomeye muri politiki ya Guinea. Touré yari umuyobozi w’ishyaka rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Union of Republican Forces (UFR), ariko yari amaze igihe aba mu buhungiro muri Côte d’Ivoire. UFR yari mu mashyaka 40 yasheshwe muri Werurwe, mu gihe ubutegetsi bwa Perezida Mamady Doumbouya bwakomezaga ingamba zo kugenzura ibikorwa bya politiki n’ubwisanzure bw’abaturage. Touré yari amaze imyaka myinshi aba i Abidjan, nyuma yo kuva muri Guinea akurikira ihirikwa ry’ubutegetsi ryabaye muri Nzeri 2021, ryashyize Mamady Doumbouya ku butegetsi. Yaje kujyanwa mu bitaro by’Abanyamerika i Paris, aho yari amaze hafi ibyumweru bibiri arwariye nyuma yo kugira uburwayi ubwo yari i Abidjan. Mu Ukuboza umwaka ushize, Doumbouya yatorewe kuba Perezida wa Guinea. Amatora yabaye nta mashyaka akomeye atavuga rumwe n’ubutegetsi, arimo UFR, UFDG na RPG, yitabiriye. Cellou Dalein Diallo, umuyobozi wa UFDG na we uba mu buhungiro, yavuze ko urupfu rwa Touré ari ukubura “inshuti ndetse n’umufatanyabikorwa mu rugamba” rwo guharanira Guinea. Diallo yavuze ko bombi basangiye icyifuzo cyo guhindura Guinea, igihugu gifite umutungo n’ubushobozi bwinshi, kikaba ubukungu butera imbere kandi buyobowe n’amahame ya demokarasi n’amategeko. Uwahoze ari Perezida wa Guinea, Lansana Conté, wayoboye igihugu kuva mu 1984 kugeza mu 2008, yagize Sidya Touré Minisitiri w’Intebe muri Nyakanga 1996. Yakoze kuri uwo mwanya kugeza muri Werurwe 1999. Mu gihe yari Minisitiri w’Intebe, Touré yakoze ku ivugurura ry’imiyoborere n’ubukungu ndetse anashyira imbaraga mu guteza imbere umubano wa Guinea n’ibigo mpuzamahanga by’imari. Nyuma yo kuva muri guverinoma, mu 2000 yabaye umuyobozi w’ishyaka UFR, agenda aba umwe mu bantu bakomeye batavuga rumwe na Perezida Conté ndetse n’ubutegetsi bwamukurikiye. Touré yigeze kwiyamamariza kuba Perezida wa Guinea mu 2010 no mu 2015, ariko ntiyatsinda muri ayo matora yombi. Yavukiye muri Côte d’Ivoire mu 1945, aho yanamaze igice cy’umwuga we, cyane cyane mu nzego z’imari n’ubukungu. Uwahoze ari Perezida Alpha Condé, Touré yakoreye nubwo bagiye batumvikana kuri bimwe, yavuze ko bibabaje cyane kuba umuntu wagiriye igihugu akamaro kangana gutyo yarabayeho mu buhungiro mu mpera z’ubuzima bwe. Minisitiri w’Intebe wa Guinea uriho, Amadou Oury Bah, yibutse Touré amuvuga nk'umuntu waharaniraga ivugurura rifite ishingiro ndetse akaba yari umwe mu bantu bakomeye muri politiki ya Guinea mu gihe cy’imyaka 30.     Umwanditsi : Marie Florence NDAYISHIMIYE.

Urushijeho kumenya. Urushijeho kwegera abandi.