Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yemeye Igiswahili nk’imwe mu ndimi zemewe zikoreshwa mu buyobozi bwayo, mu mwanzuro wafatiwe mu nama rusange yayo ya 48 yabereye i Abuja muri Nigeria.

Iyi nama yabaye ku wa 21 Ugushyingo 2026, ihuriza hamwe amashyirahamwe 54 y’umupira w’amaguru yo muri Afurika, abagize Komite Nyobozi ya CAF, abayobozi bayo, abafatanyabikorwa ndetse n’ibyamamare byagize uruhare mu iterambere ry’umupira w’amaguru kuri uyu mugabane.

Kuba Igiswahili cyemewe byatumye cyiyongera ku ndimi enye zari zisanzwe zikoreshwa muri CAF, ari zo Icyongereza, Igifaransa, Icyarabu n’Igiporutugali.

CAF yavuze ko iki cyemezo kigaragaza ubushake bwo guha agaciro ubudasa bw’indimi n’umuco bya Afurika, ndetse no kongera uruhare rw’indimi kavukire mu miyoborere y’umupira w’amaguru ku mugabane.

Muri iyi nama kandi, Perezida wa CAF, Dr Patrice Motsepe, yashimiye Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu, Guverinoma ya Nigeria, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri icyo gihugu (NFF) n’abaturage ba Nigeria ku bw’ikirenga n’ubufatanye bagaragaje mu kwakira iyi nama.

Abanyamuryango 54 ba CAF hamwe na Komite Nyobozi bongeye kwemeza ko bashyigikiye Gianni Infantino, Perezida wa FIFA, mu gushaka manda nshya mu matora ateganyijwe ku wa 18 Werurwe 2027, i Rabat muri Maroc.

Infantino ayoboye FIFA kuva muri Gashyantare 2016, akaba ashaka kongera kuyobora iri shyirahamwe ku nshuro nshya.

Iyi nama yabereye i Abuja yafatiwemo imyanzuro igamije guteza imbere umupira w’amaguru muri Afurika, by'umwihariko mu bijyanye n'imiyoborere no guha agaciro umuco n'indimi by'uyu mugabane.

Urushijeho kumenya. Urushijeho kwegera abandi.