Umwe mu banyapolitiki bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Guinea, yavuze ko kuri uyu wa Kabiri ko pasiporo ye yateshejwe agaciro, bituma atabasha kujya i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari kwitabira Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UN). Cellou Dalein Diallo, umaze kuba mu buhungiro kuva mu mwaka wa 2022, yavuze ko yari ateganyijwe kwitabira ibiganiro n’inama byari kubera ku ruhande rw’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye. Ishyaka rye, Union of Democratic Forces of Guinea (UFDG), ryasheshwe muri Werurwe n’Umukuru w’igihugu Mamady Doumbouya, hamwe n’andi mashyak

Umwe mu banyapolitiki bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Guinea, yavuze ko kuri uyu wa Kabiri ko pasiporo ye yateshejwe agaciro, bituma atabasha kujya i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari kwitabira Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UN). Cellou Dalein Diallo, umaze kuba mu buhungiro kuva mu mwaka wa 2022, yavuze ko yari ateganyijwe kwitabira ibiganiro n’inama byari kubera ku ruhande rw’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye. Ishyaka rye, Union of Democratic Forces of Guinea (UFDG), ryasheshwe muri Werurwe n’Umukuru w’igihugu Mamady Doumbouya, hamwe n’andi mashyaka akomeye atavuga rumwe n’ubutegetsi. UFDG yavuze ko Diallo yari amaze kubona boarding pass yo gutega indege yari kumujyana i New York avuye i Abidjan, ariko sosiyete y’indege ya Ethiopian Airlines ikamumenyesha ko pasiporo ye yari yateshejwe agaciro n’“inzego zari zarayitanze”. Iryo shyaka ryavuze ko, kubera iyo mpamvu, Ethiopian Airlines yamumenyesheje ko idafite uburenganzira bwo kumwemerera kwurira indege. Doumbouya yafashe ubutegetsi muri Guinea mu mwaka wa 2021 binyuze muri coup d’état, ahirika Perezida Alpha Condé, wari Perezida wa mbere wa Guinea watowe mu matora yiswe ko yabaye mu buryo bwisanzuye. Mu matora yabaye mu Ukuboza umwaka ushize, Doumbouya yatsindiye manda y’imyaka irindwi ya Perezida, ariko ayo matora yakunze kuvugwaho impaka, kuko abayobozi bakomeye b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, barimo Diallo, batemerewe kuyitabira. Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Doumbouya, imyigaragambyo yarabujijwe, kandi abantu benshi bagaragaje kutemeranya n’ubutegetsi barafashwe, bamwe bakatirwa n’inkiko, abandi bahatirwa kujya mu buhungiro, mu gihe hari n’ababuriwe irengero. Igihe amashyaka ya politiki yabuzwaga, Diallo yasabye Abanya-Guinea kwitabira ibyo yise “kurwanya ubutegetsi mu buryo butaziguye”, ariko ntiyasobanuye neza icyo Abanya-Guinea bagombaga gukora. Yongeyeho ko impinduka za politiki zitazabaho binyuze mu biganiro cyangwa mu nzira za demokarasi. Umwanditsi: Marie Florence NDAYISHIMIYE

Urushijeho kumenya. Urushijeho kwegera abandi.