Polisi ya Kampala Metropolitan yatangaje ko yatangiye iperereza ku rupfu rw'umucuruzi wo mu muhanda (hawker) wapfuye nyuma yo guterwa icyuma n'umuzamu w'umutekano imbere muri BMK Plaza, mu mujyi wa Kampala. Ibi byabaye ku wa 10 Nyakanga 2026 ahagana saa kumi n'igice z'umugoroba ku igorofa ryo hasi rya BMK Plaza. Nk'uko iperereza ry'ibanze ribigaragaza, amakimbirane yatangiye ubwo umuzamu yasabaga uwo mucuruzi kuva muri iyo nyubako. Impaka hagati yabo zaje gufata indi ntera, aho bivugwa ko umuzamu yahise atera uwo mucuruzi icyuma mu gituza. Uwo mucuruzi yahise agwa hasi, abaganga bemeza ko yita

Polisi ya Kampala Metropolitan yatangaje ko yatangiye iperereza ku rupfu rw'umucuruzi wo mu muhanda (hawker) wapfuye nyuma yo guterwa icyuma n'umuzamu w'umutekano imbere muri BMK Plaza, mu mujyi wa Kampala.

Ibi byabaye ku wa 10 Nyakanga 2026 ahagana saa kumi n'igice z'umugoroba ku igorofa ryo hasi rya BMK Plaza.

Nk'uko iperereza ry'ibanze ribigaragaza, amakimbirane yatangiye ubwo umuzamu yasabaga uwo mucuruzi kuva muri iyo nyubako. Impaka hagati yabo zaje gufata indi ntera, aho bivugwa ko umuzamu yahise atera uwo mucuruzi icyuma mu gituza.

Uwo mucuruzi yahise agwa hasi, abaganga bemeza ko yitabye Imana akiri aho byabereye.

Ukekwa witwa Ian Mugisha, umuzamu ukorera sosiyete y'umutekano ya Security 2000, yahise afatwa na Polisi nyuma y'ibyabaye.

Polisi yavuze ko yanasanze icyuma bikekwa ko ari cyo cyakoreshejwe muri ubu bwicanyi, mu gihe umurambo w'uwapfuye, utaramenyekana umwirondoro, wajyanywe mu buruhukiro bw'imirambo bwa KCCA City Mortuary kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Umuvugizi wungirije wa Polisi ya Kampala Metropolitan,

ASP Luke Owoyesigyire

, yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza icyateye aya makimbirane n'uko uru rupfu rwabaye, ashimangira ko andi makuru azatangazwa uko iperereza rizagenda ritera imbere.

Urushijeho kumenya. Urushijeho kwegera abandi.