Ese kujya kwidagadura mu kabari bishobora gutuma umuntu ahomba ibihumbi by'amadolari atabizi?
Ambasade y'u Bwongereza mu Buyapani yatanze umuburo ku baturage bayo n'abandi basura iki gihugu, nyuma y'ubwiyongere bw'ibikorwa byo gushyira ibiyobyabwenge mu binyobwa by'abantu no kubiba amafaranga bakoresheje amakarita yabo ya banki.
Nk'uko ikinyamakuru The Guardian kibitangaza, ibi bikorwa bikunze kugaragara mu duce tuzwiho imyidagaduro yo mu mujyi wa Tokyo, turimo Roppongi, Shibuya na Kabukicho.
Abakora ubu buriganya bakunze kwegera ba mukerarugendo, cyane cyane abasore, bakabashishikariza kwinjira mu tubari babizeza ko bahabonera abantu bavuga Icyongereza cyangwa bakahabonera uburyo bwo kwidagadura.
Iyo bamaze kwinjira, hari abahabwa ibinyobwa byashyizwemo ibiyobyabwenge, nyuma bakisanga bishyujwe amafaranga menshi cyane ku makarita yabo ya banki, batibuka neza ibyababayeho.
Polisi yo mu gace ka Shinjuku yatangaje ko hagati ya Mutarama na Ukwakira 2026, yanditse ibirego 340 bifitanye isano n'ubu buriganya, bikaba byariyongereyeho 195 ugereranyije n'igihe nk'icyo mu mwaka ushize.
Mu rubanza rumwe, umuntu bivugwa ko yaciwe amafaranga agera kuri miliyoni 9.6 z'amayeni y'u Buyapani, ni ukuvuga hafi $60,000.
Ikinyamakuru Asahi Shimbun na cyo cyatangaje ko amafaranga yose abahohotewe bishyuye muri ibi bikorwa agera kuri miliyoni 390 z'amayeni, kandi ko abanyamahanga bagize 70% by'abibasiwe.
Raporo igaragaza kandi ko bamwe mu bahohotewe batamenya ko bibwe kugeza basubiye mu bihugu byabo.
Abayobozi basabye ba mukerarugendo kwitwararika
Ambasade y'u Bwongereza yasabye abasuye iki gihugu kwirinda gukurikira abantu batazi babashishikariza kwinjira mu tubari, kwita ku binyobwa byabo no kurinda amakarita ya banki.
Abantu batanu batawe muri yombi nyuma y'ibikorwa bya polisi byakorewe mu tubari tubiri two mu gace ka Kabukicho.
Nubwo Ubuyapani buzwi nk'igihugu gifite umutekano, ibi bibazo bigaragaza ko ba mukerarugendo bagomba gukomeza kwitwararika, cyane cyane mu duce tw'imyidagaduro nijoro.





Ibitekerezo
Nta bitekerezo biraboneka. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.