Abantu 24 ni bo bamaze kwemezwa ko bahitanywe n'inkongi y'umuriro yibasiye uruganda rukora bombo muri Indonesia, mu gihe abandi bagera kuri 30 bakomeje gushakishwa n'inzego z'ubutabazi. Iyi mpanuka yabereye mu ruganda rwa PT Fonusa Agung Mulia, ruherereye mu gace ka Cikande, mu ntara ya Banten, ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ugushyingo 2026.
Amakuru yatangajwe na Reuters ku wa Mbere, tariki ya 23 Ugushyingo, agaragaza ko umuriro wadutse mu nyubako imwe y'uruganda, ruri hafi y'umurwa mukuru Jakarta, maze ukangiza igice kinini cy'inyubako yarwo ifite amagorofa atatu.
Abashinzwe ubutabazi batangaje ko kugeza ubwo abantu 29 bari bamaze kuboneka ari bazima, barimo batanu bajyanywe kwa muganga kugira ngo bahabwe ubuvuzi. Icyakora, abandi bakozi bagera kuri 30 bari bakibura, bituma ibikorwa byo kubashakisha bikomeza.
Inzego z'ubutabazi zagaragaje ko ibikorwa byo gushakisha ababuze bigoye kubera ko ibice bimwe by'inyubako byangiritse bikaba bishobora gusenyuka, ndetse n'ahantu hamwe hakaba hari hakirimo ubushyuhe bwinshi bushobora guteza ibindi bibazo.
Ku bijyanye n'icyateye iyi nkongi, iperereza ry'ibanze ryagaragaje ko ishobora kuba yaratewe n'ikibazo cy'amashanyarazi mu cyuma gikonjesha umwuka. Icyakora, inzego zibishinzwe zatangaje ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi mu buryo budashidikanywaho.
Said Iqbal, umujyanama wa Perezida wa Indonesia ku bibazo by'umurimo, yatangaje ko ubuyobozi buri gusuzuma niba amabwiriza agenga umutekano w'abakozi yarubahirijwe muri uru ruganda. Yavuze kandi ko umuyobozi mukuru warwo azatumizwa kugira ngo atange ibisobanuro.
Iyi mpanuka yongeye kuzamura impaka ku mutekano w'abakozi mu nganda zo muri Indonesia, by'umwihariko ku ngamba zo gukumira inkongi no kurengera ubuzima bw'abakora mu nganda.





Ibitekerezo
Nta bitekerezo biraboneka. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.