Nibura abantu batatu bapfuye, abandi 36 baburirwa irengero nyuma y'inkongi y'umuriro yibasiye uruganda rukora bombo n'ibindi biribwa muri Indonesia.

Iyi mpanuka yabereye mu ruganda rwa PT Fonusa Agung Mulia, ruherereye mu gace ka Cikande, mu ntara ya Banten, hafi y'umurwa mukuru Jakarta, ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ugushyingo 2026.

Amakuru yatangajwe n'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubutabazi muri Indonesia avuga ko umuriro wadutse mu nyubako y'uru ruganda ifite amagorofa atatu, ukwirakwira mu bice bitandukanye byayo, wangiza byinshi ndetse utuma igice cy'igisenge cy'inyubako gisenyuka.

Igihe umuriro wadukaga, muri urwo ruganda hari abakozi benshi bari mu kazi. Abayobozi b'intara ya Banten batangaje ko abantu bagera kuri 60 bashobora kuba bari muri urwo ruganda igihe inkongi yatangiraga.

Abantu 15 bashoboye kurokorwa, muri bo bane bajyanwe kwa muganga kubera ibikomere. Abandi bakozi 36 bari bataraboneka, mu gihe ibikorwa byo kubashakisha byakomeje.

Icyateye inkongi ntikiramenyekana

Bamwe mu bakozi barokotse bavuze ko umuriro ushobora kuba waratangiriye ku gikoresho gikonjesha cyari ku igorofa rya gatatu ry'inyubako.

Icyakora, inzego z'ubutabazi zatangaje ko icyateye inkongi kitaramenyekana neza, kuko iperereza ryari rigikomeje.

Abashinzwe kuzimya umuriro bakomeje ibikorwa byo kuwucunga no gushakisha abashobora kuba baguye mu bice by'inyubako byangiritse.

Imiryango y'abakozi ihangayikishijwe n'ababo

Nyuma y'iyi mpanuka, imiryango y'abakozi bari baburiwe irengero yagiye hanze y'uruganda itegereje amakuru y'abayo.

Abayobozi b'inzego z'umutekano bakomeje gukorana n'imiryango ndetse n'ubuyobozi bw'uruganda kugira ngo hamenyekane abari mu kazi igihe inkongi yatangiraga.

Amakuru mashya yatangajwe na Reuters nyuma yaho yavugaga ko abashinzwe iperereza bari bamaze kubona imifuka irindwi irimo ibisigazwa by'abantu, mu gihe abagera kuri 50 bari bataramenyekana aho bari. Kumenya neza umubare w'abapfuye byari bigitegerejwe, kuko hakenewe ibizamini bya ADN kugira ngo hamenyekane abo ari bo.

Iyi mpanuka yongeye guteza impaka ku mutekano w'abakozi mu nganda zo muri Indonesia n'uburyo ibigo byitegura guhangana n'inkongi z'umuriro.

Kugeza ubu, iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi n'iherezo ry'abakozi bataraboneka.

Urushijeho kumenya. Urushijeho kwegera abandi.