Ubwato bwari butwaye abimukira bashakaga kugera ku mugabane w’u Burayi bwarohamye mu Nyanja ya Atlantika, hafi y’inkengero za Senegal, bituma abantu benshi baburirwa irengero. Iyi mpanuka yabaye ku wa Gatatu, tariki ya 18 Ugushyingo 2026, hafi y’agace ka Yenne, mu majyepfo y’umurwa mukuru Dakar.
Amakuru yatangajwe n’ibiro ntaramakuru Reuters ku wa 19 Ugushyingo 2026 avuga ko ubwo bwato bwari butwaye abantu bagera kuri 50, nk’uko umwe mu barokotse yabibwiye umuyobozi w’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu wa Action for Human Rights and Friendship.
Raporo yatangajwe nyuma y’iyi mpanuka yagaragaje ko nibura umuntu umwe yari amaze kwemezwa ko yapfuye, mu gihe abandi benshi bari bataraboneka. Ibikorwa byo gushakisha ababuze byari bikomeje, ariko umubare nyawo w’abapfuye n’abarokotse ntiwari watangazwa mu buryo bwuzuye.
Iyi mpanuka yongeye kugaragaza ubukana bw'ibibazo by'abimukira bakoresha inzira yo mu Nyanja ya Atlantika bagerageza kugera ku birwa bya Canary byo muri Espagne, banyuze ku nkombe z’ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba.
Inzira ya Atlantika ni imwe mu zikoreshwa n'abantu bifuza kujya i Burayi bashaka amahirwe y’akazi n’ubuzima bwiza. Icyakora, urugendo rwo kunyura muri iyi nyanja rukomeje guteza impungenge kubera impanuka z’ubwato n’abantu baburira ubuzima muri uru rugendo.
Iyi mpanuka ibaye mu gihe Senegal ikomeje guhura n’ikibazo cy’abimukira bagerageza kwambuka inyanja berekeza ku birwa bya Canary. Mu ntangiriro z’Ugushyingo 2026, hari indi mpanuka y’ubwato yabereye hafi ya Thieppe muri Senegal, yahitanye abantu nibura 39.





Ibitekerezo
Nta bitekerezo biraboneka. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.