Ikinyugunyugu, agakoko kazwiho ubwiza bw'amababa y'amabara atandukanye, kongera kugaragara cyane mu myambaro, imitako n'ibikorwa by'abahanzi bakomeye ku isi. Ariko kuri Gen Z, igisekuru cy'abavutse hagati ya 1997 na 2012, iki kinyugunyugu ntikikiri ikimenyetso cy'ubwiza gusa, ahubwo gisigaye gihagarariye kwigobotora, kwihangana no guhangana n'ibibazo by'ubuzima.

Nk'uko ikinyamakuru The Guardian cyabitangaje ku wa 20 Ugushyingo 2026, ikinyugunyugu cyongeye kuba kimwe mu bimenyetso bikunzwe cyane mu myambarire igezweho, aho abahanzi n'abashushanya imyenda bakomeje kugikoresha mu bikorwa byabo.

Kuva ku kimenyetso cy'ubugingo kugeza ku myambarire

Mu mateka, ikinyugunyugu cyagiye gihabwa ibisobanuro bitandukanye.

Mu gihe cy'Abagiriki n'Abaroma ba kera, cyafatwaga nk'ikimenyetso cy'ubugingo. Mu kinyejana cya 18, cyakoreshwaga mu mashusho agaragaza ubuziranenge n'ubwana.

Mu myaka ya 1990, abashushanya imyenda nka Versace na Thierry Mugler bagikoresheje mu myambarire igaragaza ubwiza n'ubwisanzure bw'umubiri.

Nyuma yaho, abahanzi barimo Mariah Carey, Britney Spears na Destiny's Child bagifashishije mu kwerekana ihinduka ry'ubuzima, gukura no kwigenga.

Kuki Gen Z yongeye kugikunda?

Muri iki gihe, ikinyugunyugu cyongeye kugaragara mu myambarire y'abahanzi barimo Janelle Monáe, Tate McRae na Zara Larsson.

Mu bukangurambaga bushya bwa Gucci, umuririmbyi Mariah Carey na we yongeye kugaragaza ikinyugunyugu, ikimenyetso cyamuherekeje kuva mu mwaka wa 1997 ubwo yasohoraga album yise Butterfly.

Abasesenguzi b'imyambarire bavuga ko Gen Z igikunda kubera ko kigaragaza ihinduka, ubwisanzure no kudatakaza ibyiringiro nubwo umuntu yaba ahanganye n'ibihe bigoye.

Ikimenyetso cy'ubwiza gihishemo impungenge z'ejo hazaza

Ikinyugunyugu ntikigaragaza ibyishimo gusa. Abasesenguzi b'umuco bavuga ko kongera gukundwa kwacyo bifitanye isano n'impungenge urubyiruko rufite ku hazaza, zirimo imihindagurikire y'ikirere, ibibazo by'isi n'igabanuka ry'ibinyabuzima.

Kyle Raymond Fitzpatrick, umwanditsi w'inkuru zisesengura umuco, avuga ko iki kimenyetso gishobora kugaragaza agahinda abantu bafite batekereza ku hazaza bashobora kutazabona uko bifuza.

Ikibazo cy'ibidukikije na cyo gifite uruhare. Ubushakashatsi bwagaragaje ko hafi 80% by'amoko y'ibinyugunyugu yo mu Bwongereza yagabanutse kuva mu 1970.

Umuryango uharanira kubungabunga ibinyugunyugu, Butterfly Conservation, uvuga ko ibi binyabuzima bifitanye isano n'ibidukikije bifite ubuzima, indabo n'ubushyuhe bw'izuba.

Ikinyugunyugu cyavuye ku kuba agakoko keza gafite amababa y'amabara, gihinduka ikimenyetso gifite ibisobanuro byinshi mu muco n'imyambarire.

Kuri Gen Z, gishobora gusobanura kwihangana, guhinduka no gukomeza kugira ibyiringiro mu gihe isi ihanganye n'ibibazo bitandukanye.

Ikibazo gisigara ni iki: ese ikinyugunyugu cyongeye gukundwa kubera ubwiza bwacyo, cyangwa kubera ubutumwa bwihishe inyuma y'impinduka kigira mu buzima bwacyo?

Urushijeho kumenya. Urushijeho kwegera abandi.