Igisirikare cya Nigeria cyatangaje ko cyabohoye abantu 360 bari barafashwe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram mu gikorwa cya gisirikare cyabereye mu misozi ya Mandara, mu majyepfo ya Leta ya Borno. Nk'uko byatangajwe n'umuvugizi w’igisirikare, Haruna Sani, muri abo bantu bakijijwe harimo abagore, abagabo n’abana bari bamaze igihe kinini mu maboko y’uyu mutwe w’iterabwoba. Sani yavuze ko impinja ebyiri zapfuye zizize umunaniro ukabije n’ingorane zatewe n’urugendo rukomeye banyuze mu misozi nyuma yo kubohorwa. Abandi bose bahise bajyanwa ahantu hizewe kugira ngo bahabwe ubuvuzi n’ubuf

Igisirikare cya Nigeria cyatangaje ko cyabohoye abantu 360 bari barafashwe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram mu gikorwa cya gisirikare cyabereye mu misozi ya Mandara, mu majyepfo ya Leta ya Borno. Nk'uko byatangajwe n'umuvugizi w’igisirikare, Haruna Sani, muri abo bantu bakijijwe harimo abagore, abagabo n’abana bari bamaze igihe kinini mu maboko y’uyu mutwe w’iterabwoba. Sani yavuze ko impinja ebyiri zapfuye zizize umunaniro ukabije n’ingorane zatewe n’urugendo rukomeye banyuze mu misozi nyuma yo kubohorwa. Abandi bose bahise bajyanwa ahantu hizewe kugira ngo bahabwe ubuvuzi n’ubufasha bwihuse bw'ikiremwamuntu.

Yavuze ko iki gikorwa ari intsinzi ikomeye ku ngabo za Nigeria ndetse kikaba ari igihombo gikomeye ku mutwe wa Boko Haram. Mu myaka irenga icumi ishize, amajyaruguru ya Nigeria akomeje guhura n’ibibazo by’umutekano muke biterwa n’imitwe y’iterabwoba irimo Boko Haram na ISWAP, ishami rifitanye isano n’umutwe wa Islamic State. Iyi mitwe imaze guhitana ibihumbi by’abaturage ndetse inateza miliyoni z’abaturage kuva mu byabo.

Urushijeho kumenya. Urushijeho kwegera abandi.