Uwahoze ari Meya w’Umujyi wa Kampala ndetse n'umunyapolitiki ukomeye utavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Uganda, Erias Lukwago, yitabye Urukiko rwa Makindye Chief Magistrate’s Court kuri uyu wa Mbere, aho rwakomeje gusuzuma dosiye ye ndetse rugomba no gufata umwanzuro ku busabe bwe bwo kurekurwa by’agateganyo. Lukwago akurikiranyweho icyaha kizwi nka “misprision of treason”, gisobanura kuba umuntu yaramenye amakuru cyangwa umugambi wo kugambanira igihugu ariko ntayamenyeshe inzego zibifitiye ububasha. Yagejejwe imbere y’urukiko nyuma y’itabwa muri yombi ryabaye mu minsi ishize, ibintu byakuruye im
Uwahoze ari Meya w’Umujyi wa Kampala ndetse n'umunyapolitiki ukomeye utavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Uganda, Erias Lukwago, yitabye Urukiko rwa Makindye Chief Magistrate’s Court kuri uyu wa Mbere, aho rwakomeje gusuzuma dosiye ye ndetse rugomba no gufata umwanzuro ku busabe bwe bwo kurekurwa by’agateganyo. Lukwago akurikiranyweho icyaha kizwi nka “misprision of treason”, gisobanura kuba umuntu yaramenye amakuru cyangwa umugambi wo kugambanira igihugu ariko ntayamenyeshe inzego zibifitiye ububasha. Yagejejwe imbere y’urukiko nyuma y’itabwa muri yombi ryabaye mu minsi ishize, ibintu byakuruye impaka zikomeye mu gihugu cya Uganda. Ubwo yagezwaga imbere y’urukiko bwa mbere, Lukwago yahakanye ibyo aregwa, ashimangira ko nta ruhare na ruto yagize mu bikorwa bifitanye isano n’ubugambanyi. Nyuma y’iburanisha, urukiko rwamwohereje muri Gereza ya Luzira mu gihe rugisuzuma ubusabe bwe bwo kurekurwa by’agateganyo. Iyi dosiye iri gukurikiranwa cyane kubera ko Lukwago ari umwe mu banyamategeko bunganira umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, Dr. Kizza Besigye, nawe ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ubugambanyi. Abasesenguzi benshi babona ko ifatwa rye rishobora kugira ingaruka ku rubanza rwa Besigye ndetse no ku rwego rw’ubwisanzure bwa politiki muri Uganda. Ifatwa rya Lukwago ryateje impaka nyuma y'uko amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi n'imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ashinje inzego z'umutekano gukoresha imbaraga zikabije mu kumufata. Hari amakuru avuga ko yafashwe n'abasirikare ubwo yari mu rugo iwe i Kampala mbere yo kujyanwa ahatazwi. Mu gihe urukiko rukomeje gusuzuma dosiye ye, amashyirahamwe y'abanyamategeko muri Uganda no muri Kenya yamaganye ikurikiranwa rye, avuga ko rishobora gufatwa nk'igitutu kiri gushyirwa ku banyamategeko bunganira abatavuga rumwe n'ubutegetsi. Urubanza rwa Lukwago rukomeje gukurikiranwa n'abaturage benshi muri Uganda no hanze yayo, cyane cyane muri iki gihe igihugu gikomeje kugaragaramo ubushyamirane bwa politiki hagati y'ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni n'abatavuga rumwe na bwo. Icyemezo kizafatwa ku busabe bwe bwo kurekurwa by'agateganyo gitegerejweho gutanga icyerekezo ku hazaza h'uru rubanza rwamaze gukurura amaso y'akarere kose.





Ibitekerezo
Nta bitekerezo biraboneka. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.