Umuryango utegamiye kuri Leta wa Save the Children watangaje ko icyorezo cya Ebola kiri kwibasira cyane abana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho ugereranyije abana bagera kuri barindwi bapfa buri munsi kuva ku wa 15 Gicurasi, ubwo iki cyorezo cyagaragaraga muri iki gihugu. Uyu muryango watangaje ko hafi bibiri bya gatatu by’abana bamaze guhitanwa na Ebola, bangana na 623, ari abana bari munsi y’imyaka itanu. Iyi mibare ishingiye ku makuru yatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima ya Congo. Kuva ku wa 15 Gicurasi, nibura abana 2,071 bari munsi y’imyaka 18 bamaze kwandura Ebola. M

  Umuryango utegamiye kuri Leta wa Save the Children watangaje ko icyorezo cya Ebola kiri kwibasira cyane abana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho ugereranyije abana bagera kuri barindwi bapfa buri munsi kuva ku wa 15 Gicurasi, ubwo iki cyorezo cyagaragaraga muri iki gihugu. Uyu muryango watangaje ko hafi bibiri bya gatatu by’abana bamaze guhitanwa na Ebola, bangana na 623, ari abana bari munsi y’imyaka itanu. Iyi mibare ishingiye ku makuru yatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima ya Congo. Kuva ku wa 15 Gicurasi, nibura abana 2,071 bari munsi y’imyaka 18 bamaze kwandura Ebola. Muri bo, 961, hafi kimwe cya kabiri cy’abanduye, bamaze guhitanwa n’iyo ndwara. Umubare w’abana bafite hagati y’imyaka 0 na 4 bapfa nyuma yo kwandura Ebola uri kuri 61%, ukaba uri hejuru cyane ugereranyije n’umubare rusange w’abapfa mu cyorezo, ubu uri kuri 48%. Save the Children yasabye ko hashyirwaho ingamba zikomeye zo kurinda abana bato cyane, mu gihe icyorezo gikomeje gukwirakwira mu burasirazuba bwa RDC. Imibare iheruka gutangazwa na Minisiteri y’Ubuzima ku wa Kane igaragaza ko kuva icyorezo cyatangazwa mu burasirazuba bwa Congo ku wa 15 Gicurasi, abantu 8,300 bamaze kwandura Ebola, muri bo 4,018 bakaba barapfuye.

Urushijeho kumenya. Urushijeho kwegera abandi.