Umuyobozi w’ishuri ry’incuke wingirije mu Bushinwa yakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutegeka abakozi gushyira ibintu birimo uburozi mu biryo byagaburirwaga abana, kugira ngo birusheho kugira amabara meza. Abana 247 muri 251 bapimwe basanzwemo urugero rurenze urusanzwe rw’ubutare bwa lead mu maraso yabo. Ibi byabereye ku ishuri rya Heshi Peixin Kindergarten, riherereye mu karere ka Maiji, mu mujyi wa Tianshui, mu ntara ya Gansu, mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’Ubushinwa. Uwahaniwe iki cyaha ni Li Huifang, wari ushinzwe imikorere y’iri shuri, afatanyije na Zhu
Umuyobozi w’ishuri ry’incuke wingirije mu Bushinwa yakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutegeka abakozi gushyira ibintu birimo uburozi mu biryo byagaburirwaga abana, kugira ngo birusheho kugira amabara meza. Abana 247 muri 251 bapimwe basanzwemo urugero rurenze urusanzwe rw’ubutare bwa lead mu maraso yabo. Ibi byabereye ku ishuri rya Heshi Peixin Kindergarten, riherereye mu karere ka Maiji, mu mujyi wa Tianshui, mu ntara ya Gansu, mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’Ubushinwa. Uwahaniwe iki cyaha ni Li Huifang, wari ushinzwe imikorere y’iri shuri, afatanyije na Zhu Jinglin wari umuyobozi waryo. Iperereza ryagaragaje ko kuva muri Gicurasi 2024, ibiryo byagaburirwaga abana n’abakozi byagiye byongerwamo ibintu birimo ubutare bwa lead, bikomoka ku marangi yo mu nganda atagenewe gukoreshwa mu biryo. Abayobozi b’ishuri bashinjwe gutegeka abakozi bo mu gikoni gushyira ibyo bintu mu mafunguro kugira ngo agire amabara meza kandi arusheho gukurura abo bana. Ikibazo cyamenyekanye muri Nyakanga 2025, ubwo abana bo kuri iryo shuri bapimwaga bagasanganwa urugero rurenze urusanzwe rw’ubu butare mu maraso. Mu bana 251 bapimwe, 247 ni bo bagaragaje icyo kibazo. Abakozi barenga 20 na bo basanzwemo urugero rurenze urusanzwe rwa lead. Ubu butare bushobora kwangiza ubwonko bw’abana, imikurire yabo n’imikorere y’imyakura, cyane cyane iyo umuntu ahuye na bwo ku rugero rwo hejuru. Nyuma yo kumenya ikibazo, inzego zibishinzwe zatangiye iperereza, mu gihe abana bagizweho ingaruka bahawe ubuvuzi. Ku wa 16 Ukwakira 2026, Urukiko Rwisumbuye rwa Lanzhou rwakatiye Li Huifang igifungo cya burundu, rumwambura n’uburenganzira bwa politiki ubuzima bwe bwose. Urukiko kandi rwategetse ko umutungo we ufite agaciro ka yuan 500.000 z’Ubushinwa ufatirwa. Zhu Jinglin, wari umuyobozi w’ishuri, yakatiwe igifungo cy’imyaka 15 n’ihazabu ya yuan 300.000, mu gihe abandi bakozi bane bo mu gikoni bakatiwe ibihano by’igifungo biri hagati y’imyaka itandatu n’umunani.





Ibitekerezo
Nta bitekerezo biraboneka. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.