Sosiyete y’indege mu Bwongereza, yatangaje ku wa Kane ko izatangiza ingendo ziva i Londres zijya i Kilimanjaro, muri Tanzania, ahantu hazwi cyane kubera ubukerarugendo. Nk’uko iyi sosiyete yabitangaje mu itangazo ryayo, indege zizajya zihaguruka ku Kibuga cy’Indege cya London Gatwick inshuro eshatu mu cyumweru, zikagera i Kilimanjaro mbere yo gukomeza zerekeza i Zanzibar. Izi ngendo nshya zizatangira mu mpera za Gicurasi 2027. Bizaba ari ubwa mbere British Airways igarutse muri Tanzania kuva yahagarika ingendo zahuzaga Dar es Salaam na Londres hashize imyaka 13. Iyi sosiyete kandi yatangaje

Sosiyete y’indege mu Bwongereza, yatangaje ku wa Kane ko izatangiza ingendo ziva i Londres zijya i Kilimanjaro, muri Tanzania, ahantu hazwi cyane kubera ubukerarugendo. Nk’uko iyi sosiyete yabitangaje mu itangazo ryayo, indege zizajya zihaguruka ku Kibuga cy’Indege cya London Gatwick inshuro eshatu mu cyumweru, zikagera i Kilimanjaro mbere yo gukomeza zerekeza i Zanzibar. Izi ngendo nshya zizatangira mu mpera za Gicurasi 2027. Bizaba ari ubwa mbere British Airways igarutse muri Tanzania kuva yahagarika ingendo zahuzaga Dar es Salaam na Londres hashize imyaka 13. Iyi sosiyete kandi yatangaje ko izongera umubare w’ingendo ku murongo wa Londres–Cape Town, guhera muri Werurwe umwaka utaha. Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kilimanjaro ni irembo rijya ahantu hazwi cyane muri Afurika kubera ubukerarugendo bw’inyamaswa. Muri utwo duce harimo Pariki y’Igihugu ya Serengeti, aho ba mukerarugendo bashobora kwirebera kimwe mu bintu bikomeye kandi bitangaje bibera mu buryo kamere ku isi, ari cyo Kwimuka kw’inyamaswa kw’igihe runaka (Great Migration). Zanzibar na yo izwi cyane kubera inkombe zayo z’umusenyi wera, ubuzima bw’ibinyabuzima byo mu nyanja, ndetse n’amateka akomeye n’umurage w’umuco ukungahaye. Umwanditsi: Marie Florence NDAYISHIMIYE

Urushijeho kumenya. Urushijeho kwegera abandi.