Leta Zunze Ubumwe za Amerika yanze guha visa umuyobozi wa Sudan usanzwe ayobora igihugu, General Abdel Fattah al-Burhan, kugira ngo ajye i New York kwitabira Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (Loni). General Abdel Fattah al-Burhan, ingabo ze zimaze iminsi zihanganye n’umutwe w’abarwanyi ba Rapid Support Forces (RSF) kuva mu 2023, yari ateganyijwe kuvugira mu nama y’Inteko Rusange ya Loni ku wa Gatatu. Amakuru aturuka muri Sudan no mu bihugu byo mu Burengerazuba avuga ko Washington yashyizeho amasezerano yo guhagarika imirwano mu gihe cy’iminsi 90 nk’ikintu cyashingirwaho mu gutanga visa
Leta Zunze Ubumwe za Amerika yanze guha visa umuyobozi wa Sudan usanzwe ayobora igihugu, General Abdel Fattah al-Burhan, kugira ngo ajye i New York kwitabira Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (Loni). General Abdel Fattah al-Burhan, ingabo ze zimaze iminsi zihanganye n’umutwe w’abarwanyi ba Rapid Support Forces (RSF) kuva mu 2023, yari ateganyijwe kuvugira mu nama y’Inteko Rusange ya Loni ku wa Gatatu. Amakuru aturuka muri Sudan no mu bihugu byo mu Burengerazuba avuga ko Washington yashyizeho amasezerano yo guhagarika imirwano mu gihe cy’iminsi 90 nk’ikintu cyashingirwaho mu gutanga visa ya al-Burhan. Al-Burhan yari asanzwe yaragiye kuvugira mu Nteko Rusange ya Loni, aho amaze kubikora inshuro ebyiri kuva intambara yatangira. Ambasaderi wa Sudan muri Loni yasabye uyu muryango kugira icyo ukora, avuga ko kwima al-Burhan uburenganzira bwo kujya i New York bimubuza kwitabira imbonankubone ibikorwa by’Inteko Rusange nk’umuyobozi w’igihugu kiri mu Muryango w’Abibumbye. Umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, yavuze ko afite “impungenge zikomeye” kuba visa ya al-Burhan itaratanzwe, ndetse ko Loni iri kugirana ibiganiro na Washington kuri iki kibazo. Umwe mu badipolomate yavuze ko kwima al-Burhan uruhushya rwo kwinjira muri Amerika ari “ukurenga ku masezerano Loni ifitanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.” Iki kibazo cya visa kibaye mu gihe umubano hagati ya Washington na Khartoum ugenda urushaho kuzamba, mu gihe hakomeje imbaraga zo gushaka uburyo intambara ya Sudan yahagarara. Abasesenguzi bavuga ko iki kibazo gishobora kurushaho kongera umwuka mubi hagati y’impande zombi. Hari amakuru avuga ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Sudan ashobora kujya kuvugira igihugu cye muri Loni mu mwanya wa al-Burhan. Umwanditsi: Marie Florence NDAYISHIMIYE





Ibitekerezo
Nta bitekerezo biraboneka. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.