Indege ya gisirikare yakoze impanuka kuri uyu wa Mbere mu majyepfo ya Nigeria, yari itwaye abagenzi 25 hamwe n’abakozi bayo 7. Ibi byatumye hatangira ibikorwa byihuse byo gushakisha no gutabara, nk’uko byatangajwe n’abayobozi. Iyo ndege yari mu rugendo rusanzwe yerekeza i Lagos, umujyi ufatwa nk’ihuriro rikomeye ry’ubukungu muri Nigeria, ubwo yagwaga mu gace ka Igbokoda, muri leta ya Ondo. Ibi byemejwe na Minisitiri w’Ubwikorezi bwo mu Kirere muri Nigeria, Festus Keyamo, mu itangazo yashyize ahagaragara. Ingabo zirwanira mu kirere za Nigeria zatangaje ko iyo ndege yari ubwoko bwa ATR-42, kan
Indege ya gisirikare yakoze impanuka kuri uyu wa Mbere mu majyepfo ya Nigeria, yari itwaye abagenzi 25 hamwe n’abakozi bayo 7. Ibi byatumye hatangira ibikorwa byihuse byo gushakisha no gutabara, nk’uko byatangajwe n’abayobozi. Iyo ndege yari mu rugendo rusanzwe yerekeza i Lagos, umujyi ufatwa nk’ihuriro rikomeye ry’ubukungu muri Nigeria, ubwo yagwaga mu gace ka Igbokoda, muri leta ya Ondo. Ibi byemejwe na Minisitiri w’Ubwikorezi bwo mu Kirere muri Nigeria, Festus Keyamo, mu itangazo yashyize ahagaragara. Ingabo zirwanira mu kirere za Nigeria zatangaje ko iyo ndege yari ubwoko bwa ATR-42, kandi ko ibikorwa byo gushakisha no gutabara byahise bitangira. Ntabwo byari byahise bimenyekana urugero rw’ibyangiritse kuri iyo ndege. Minisitiri Keyamo yavuze ko iyo ndege yari yabanje kuburirwa irengero nyuma ibineka hufashishijwe radar ahagana saa tatu za mu gitondo ku isaha yo muri Nigeria, nyuma baza gusanga yakoze impanuka hagati y’urugendo rwayo rwari ruvuye muri leta ya Edo rwerekeza i Lagos.





Ibitekerezo
Nta bitekerezo biraboneka. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.