Thursday, July 4, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Perezida Joe Biden imbere y’imbaga y’abantu yananiwe gutandukanya u Bufaransa n’u Butaliyani

Spread the love

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yongeye kugaragaza ikibazo cyo gucanganyukirwa, ubwo yitiranyaga u Bufaransa n’u Butaliyani.

Ibi byabaye ku wa Gatandatu tariki 29 Kamena mu 2024, ubwo Perezida Biden yari ari mu bikorwa byo kwiyamamaza muri Leta ya New York.

Biden w’imyaka 86 yitiranyije ibi bihugu bibiri by’i Burayi, ubwo yagarukaga ku rwibutso ruri mu Bufaransa rwashyiriweho abasirikare 2200 ba Amerika baguye mu ntambara ya mbere y’Isi. Aho kuvuga ko uru rwibutso ruri mu Bufaransa, Biden yavuze ko ruri mu Butaliyani.

Byamubayeho ubwo yashinjaga Donald Trump kudaha icyubahiro aba basirikare ba Amerika, cyane ko mu 2018 ubwo uyu mugabo yari Perezida wa Amerika yasubitse gahunda yo gusura uru rwibutso.

Ati “Yasubitse (Donald Trump) urugendo rwo kunamira abaguye ku rugamba batanze ubuzima bwabo, bashyinguye mu rwibutso mu Butaliyani, yanze kuhajya kuko yavuze ko ari abantu b’inkorabusa.”

Nubwo Biden yavuze ibi, icyo gihe Trump yavuze ko yasubitse uru rugendo kubera ikirere kibi.

Biden yongeye kugaragaza iki kibazo cyo kujijwa nyuma y’uko nubundi ibibazo nk’ibi bimaze igihe bimubaho. Bamwe bavuga ko abiterwa n’izabukuru, mu gihe hari abandi bavuga ko biterwa n’impamvu z’ubuzima.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles