Umunya-Nigeria Ade Olowopopo yajyanye abahungu be babiri mu nkiko aribo Kunle na Mayowa, avuga ko bakubise mushiki wabo, Bisi Olowopopo, ndetse banagurisha imitungo ye ubwo yari mu mahanga.Ibyo bya
Ibyo byaha bivugwa ko byakorewe mu rugo rw’umuryango i Lakwe Lekki, muri Leta ya Lagos yo muri Nigeria.
Abakekwaho ibyaha bashyikirijwe urukiko rwa Ebute Metta ku wa mbere, bakurikiranyweho ibyaha bine birimo gukubita, gusenya, kwiba no gushyira ubuzima bw’umuntu mu kaga, nk’uko byatangajwe n’ubushinjacyaha, Paul Ugorji. abaregwa bakoze ibyo byaha mu mwaka wa 2019 mu gihe Ise ubabyara yari ari mu mahanga.
Amakuru aravuga ko aba basore babiri bashatse kugurisha imitungo ya Se, bahita bagaba igitero ku nzu ya Se ari nayo mushiki wabo yabagamo, baramukubita ndetse bamwirukana mu nzu.
Bivugwa ko batwaye imashini Ise yakoreshaga n’imodoka yo mu bwoko bwa Jeep ya Toyota 4Runner igura miliyoni 7 z’amafaranga ya Nigeria , batabiherewe uburenganzira na Se.
Mu rukiko amakuru yagarahajwe, agaragaza ko abo bahungu babiri ari